GushimishaIndirimbo ya 99 mu Gushimisha

Unkunda n Umwana w' Imana

1

Unkunda n’ Umwana w’ Imana;

Yaje mw isi kunshungura

Umutima wanjy’ utangazwa

N’ urwo rukundo rwa Yesu

unkunda ni Yesu; ( x 2)

Yamfiriy’ ibyaha byanjye;

unkunda ni Yesu

2

Amaraso yawe, Mukiza,

Ankurahw ibyaha byanjye

Nahinduts’ uwatsinz’ urupfu

Kubw’ izo mbabazi zawe

unkunda ni Yesu (x 2)

Wanzukiye ngw ambesheho:

unkunda ni Yesu

3

Uzi kubaho kwanjye kose;

Unshorer’ iminsi yose

N’ umucyo waw’ umurikira,

Ukandindish’ urukundo

unkunda ni Yesu; (x 2)

Yankujije mu by’ Imana:

Unkunda ni Yesu

4

Nzi ko Yes’ atajy’ ahinduka,

No gukiz’ aracyakiza

Uk’ uri kose, munyabyaha,

Mwizer’ ukizwe nonaha !

Ukundwa na Yesu: (x 2)

Yapfiriy’ ibyaha byawe;

Ukundwa na Yesu !