GushimishaIndirimbo ya 98 mu Gushimisha

Ndumva k' umutim' ukeye

1

Ndumva k’ umutim’ ukeye:

Biranejeje rwose !

Ndakijijwe, ndakijijwe:

N’ umunezero cyane !

Ibyaha byanjye byogejwe

N’ amaraso ya Yesu;

Agahinda kamvuyemo:

Sinkir’ umunyabyago

2

Nishimiye, nishimiye

Ko ntegekwa na Yesu

Murokozi, Murokozi,

Nemeye kub’ uwawe

Wanyikuriye mu byaha,

Wowe, Ntwari y’ Imana;

Wandokorey’ umutima

Kand’ umpaye kubaho

3

Waj’ unshakan’ urukundo,

Ubgo nari nzimiye

Wankuye mu byaha byanjye,

Unyigirir’ uwawe

Mpereye none n’ iteka,

Ni Wowe nziringira;

Kubaho kwanjye kurindwe

N’ amaboko ya Yesu

4

Ndakuririmbira, Mwami;

Namwe ndababwiriza

Ibyo Yesu yankoreye:

Birantangaza rwose

Kuko yemeye kumfira,

Akamber’ igitambo,

Umutima wanjye wose

N’ uw’ Uwawucunguye