GushimishaIndirimbo ya 100 mu Gushimisha

Nzaririmb' igitangaza

1

Nzaririmb’ igitangaza

Yes’ Umwami yakoze;

Ko yavuy’ i We mw ijuru

Ngw amfir’ i Gologota

Gusubiramo

Nzaririmb’ igitangaza

Yes’ Umwami yakoze:

Ndi kumwe n’ abo mw ijuru

Imbere ya ya ntebe

2

Nari nzimiye nk’ intama

Maze Yes’ arambona;

Nukw anshyira ku bitugu,

Ansubiza mu nzira

3

Nar’ impumyi, mfit’ ubwoba

Nshits’ intege, mbabaye,

Njanjaguritse, nihebye,

Maze Yes’ arankiza

4

Ndacyabon’ ibimbabaza;

Haracyar’ ibindushya;

Nyamar’ ubgo turi kumwe,

Nzi yuko nta cyo nzaba

5

Azanyuza no mu rupfu,

Nambuke na rwa Ruzi;

Maze, ni mfata hakurya,

Nzasangay’ abo nkunda