GushimishaIndirimbo ya 405 mu Gushimisha

Dor' is' ukunt' ikwifuza

1

Dor’ is’ ukunt’ ikwifuza:

Mukiz’ iragukumbura !

Umv’ uko bagutakira,

Ngo n’ iki kigutindije ?

Uzaza ryari, Mucunguzi,

Wime bga bgami budashira,

Ngw ibyaremwe byose byishime ?

Icyamp’ ukaz’ udatinze !

Gusubiramo

Umwami Yes’ ubw’ azaza, (X 3)

Tuzamureba, tunyurwe !

2

Azazana n’ ingabo ze,

Impanda bazivugije,

Abapfiriye muri We,

Bazuke, bamusang’ ubwo !

Natw’ abazaba bakiriho

Atujyane hamwe na bo,

Tubane na W’ iteka ryose

Icyamp’ akaz’ adatinze!

3

Satani n’ abadayimoni

Bazahunga mu maso he,

Ab’ isi b’ abagurano,

Azaza ngw ababature !

Kand’ amahor’ azatwar’ isi;

Azac’ intambara, zishire,

Ahindur’ ibi byose bishya

Icyamp’ akaz’ adatinze !

4

Bagenzi, tube mas’ ubu,

Duhore tumwiteguye

N’ ukuri, Databuj’ uwo,

Nta wuz’ igih’ azazira

Nyamar’ azaza ku ngoma ye,

Aya makub’ ayamareho

Duhumure, dutegereze

Icyamp’ akaz’ adatinze!