GushimishaIndirimbo ya 404 mu Gushimisha

Yesu Krist' agiye kuza

1

Yesu Krist’ agiye kuza:

Tubyuke, ben’ Imana

Igihe eye kiri hafi:

Umwam’ azaboneka. ( x 2)

2

Aje kwimana n’ abera

No gukiz’ Itorero

Ni W’ uzaryambik’ ikamba

Ry’ ubgiza budashira. (x 2)

3

Ntutinye, mukumbi muto:

Ukundwa n’ lmana, So;

Umusaraba wa Yesu

Ni wo bendera yawe. (X 2)

4

Abo mw isi ni bakwanga,

Biguhesh’ umugisha;

Urukundo no kwizera

Bizaguha kunesha. (x 2)