GushimishaIndirimbo ya 406 mu Gushimisha

Jyan' umucyo mur' Afurika !

1

Jyan’ umucyo mur’ Afurika !

Gend’ uyimaremw umwijima !

Bwir’ abantu bose barimo

Yuko Yes’ akiza, —Ko yagukijije

Ni We Mwami; —Ni We Mwami:

Ni We Mana—Ijy’ ikiz’ abanyabyaha

(twebg’ abanyabyaha)

2

Mbese, mur’ Afirika hose,

Ko harimw umwijima mwinshi ?

None kugira ng’ ushiremo,

Yes’ aragutumye—Kuvug’ Ubutumwa

Wiceceka !—Wiceceka !

Jyan’ umucyo—Umurikir’ Afirika

(abo mw Afurika)

3

Harihw ingororano nziza

Yesu yiteguye gutanga:

Azazih’ umuntu witanze

Ngw avug’ Ubutumwa, —Ngw ajyane n’ umucyo

Reba Rwanda !—Reba Rwanda !

Icyibaza: —N’ ik’ i Rwanda ikubaza ?

(Mbe, n’ ik’ ikubaza?)

4

Reba Yes’ Umwana w’ Imana

Yari mw ijuru hamwe na Se;

Maz’ abonye tugiye gupfa,

Ava mu bwiza bwe, —Aza mur’ iyi si,

Ni ko gupfa; —Ni ko gupfa

Urw’ isoni—Rwo ku musaraba mubi

(ari twebg’ azize)

5

Mwami Yesu, nsabye k’ umfasha,

Ukankiz’ ibyaha bindushya,

Bigatuma ntabasha rwose Kuvuga

k’ ukiza, —Ngo nkuber’ intumwa

Itatumwe—Itatumwe

N’ abakuru, —Itumwe n’ Uwampfiriye

(ker’ i Gologota)