GushimishaIndirimbo ya 386 mu Gushimisha

Ntukajy' urambirwa kumwizera

1

Ntukajy’ urambirwa—kumwizera,

Nabo wababazwa—N’ iby’ umubiri

Dor’ agufitiye—Ikamba ryiza pe,

Ikamba ryiza pe, ritangirika

2

Yemwe mwa nshuti mwe—Mwicogora:

Igihe ni gito, —tukaruhuka

Tuzajya mw’ ijuru—Tube tutagipfa:

Twitange noneho—Twe gucogora!

3

Isi y’ umwijima—Izashira

Ntabgo tuzongera—No kubabazwa

Tuzaka nk’ izuba, —Turabagirana,

Turebe cya giti—Cy’ ubugingw’ i we

4

Nuko mwa nshuti mwe, —Mwibabara

Naho mwarambirwa n’ iby’ iyi si mbi

Tuzumv’ impundu’ ubgo, —ni dutabaruka;

Ni bo tuzashira—Umubabaro