GushimishaIndirimbo ya 385 mu Gushimisha

Murinzi we menyesh' igihe !

1

Murinzi we menyesh’ igihe !

I wacu se n’i muhero?

At’ijoro ryinjiye cyane:

Buracya hanyuma

Ntukarire, ukomeze;

Nturorere kwiringira,

Kugez’igih’ uzagerayo

Ku muns’uhoraho

2

Murwanyi we, tyo mbwira nawe !

Ansubiza yitonz’ati:

Dore urugamba rurashira:

Guma mu ntambara !

Ntubabare wihangane ;

wirek’imirimo yawe

Tuzabon’ igihembo cyiza,

Nidutabaruka

3

Ndacyabaz’ ibyaremwe byose

Binsubiza bitya biti:

Iyi si yacu iza gushira,

Haz’ind’ihoraho

Umeny’ibyo bimenyetso

Bigaragaza kuza kwe;

Kand’ibyaremwe uko bingana

Byitez’impanda ye

4

Twishime mu mitima yacu

kukw’imuhiraarihafi

Duhumure, tuzaruhuka

Tutakibabara

Ntukarire, tuzabana;

Ibyago bizashiraho

Ntituzaburay’amahoro

Kwa Yesu mw’ijuru !