GushimishaIndirimbo ya 387 mu Gushimisha

Yesu n' ubugingo bgacu

1

Yesu n’ ubugingo bgacu;

Aduh’ amahoro ye

Ni We rembo twinjiramo,

Tukagera kwa Data,

Iyo tubuz’ amahoro,

Tuba tumuvuyeho

Tumwizere, ni we Nshuti;

Twe kubur’ amahoro !

2

Dor’ ikizan’ ubukonje

N’ ukutiban’ ibyaha,

Bikaguma mu mutima,

Bikazinur’ Umwuka

Yemw’ abifuz’ ubugingo,

Mwe kuguma mu byaha

Yesu yaradupfiriye:

Nta cyatuma dukonja !

3

Ni dutungurwa n’ iby’ isi,

Tukabeshywa n’ Umubi

Yuko twigirir’ umwete,

Tukang’ Umusaraba,

Twang’ iyo nzira — s’ iyacu

Tuzagenda nka Yesu,

Yambitsw’ ikamba ry’ amahwa,

Yemey’ Umusaraba

4

Mur’ iyi si, si hw i wacu;

Tuyinyuramo gusa

Tuyigendemo nka Yesu,

Wemey’ Umusaraba

Tuzi ko yisiz’ ubusa,

Nta n’ icyo yisigiye,

Kandi nta n’ icyah’ afite:

Ni twe yaj’ acungura

5

Kuger’ ikirenge mu cye

Emer’ Umusaraba;

Rek’ ibir’ inyum’ iy’ uva,

Witiny’ ibir’ imbere

Yes’ ubwe ni W’ ur’ imbere

Ari W’ utubeshaho;

Ni We no kunesha kwacu:

Turabimushimiye

6

kubw’ abanze kwiha Yesu,

Inzir’ irakomeye

Arikw’ irimw’ amaraso;

Ni y’ ajy’ adutsindira

None abatagira Yesu

Bazajya bananirwa:

Umubiri ntabwo uneshwa;

Ntunezez’ uwiteka

7

Non’ abemeye kwitanga

kwemer’ umusaraba,

Amaras’ abera mashya

Ukunda kumwumvira

Mu makuba no mu byiza,

Tuzagendana na we

Ntabw’ azaduhemukira

kuko yabinesheje