GushimishaIndirimbo ya 364 mu Gushimisha

Yes' Umwami ndamubonye

1

Yes’ Umwami ndamubonye,

Kandi sinkimwimura;

Yemeye kunyoz’ ibyaha

Byambuzag’ ubugingo

Gusubiramo

Nta kirut’ Umwami Yesu

Mw’ isi cyangwa mw ijuru

Ni We watuguz’ amaraso

Kera ku Musaraba

2

Amaras’ arantangaza:

Yarampembuye mfuye

Ampesh’ amahoro menshi

No kubaho kw’ iteka

3

Ubgo wampinduy’ umwana,

Non’ umpindur’ ingeso,

Kugira ng’ undeba wese

Aguhimbaze, Yesu

4

Ndagushima ko wanshatse

Kandi ko wantaruye,

Ukanyogesh’ amaraso

Kubg’ imbabazi zawe

5

Mwami Yes’ ump’ urukundo,

Rwo wakunz’ a bo mw isi

Umpe kugukunda rwose,

Nkunde n’ abawe bose

6

Warampfiriye, Mukiza:

Noneho, mpfane nawe !

Kand’ usohoze muri jye

Ibyo kugushimisha