GushimishaIndirimbo ya 365 mu Gushimisha

Mwami, nubwo nd' umunyabyaha

1

Mwami, nubwo nd’ umunyabyaha,

Njya mpora nkwinginga:

Mana, wumve gusaba kwanjye,

Unze mu mutima

2

Narambiwe gukund’ ibyaha

Bituma nshumura;

Ahubw’ Umwuka wawe Wera

Ab’ ari Wo ntunga

3

Kera najyaga nshidikanya:

Nta cyo byanyunguye;

None nshaka ko tuvugana,

Nkureba, nkumvira

4

Ndashaka kwaka cyane, Mwami,

Murikirwa nawe ;

Umwuka waw’ ufash’ uwanjye,

Nkund’ uko wankunze

5

N’ ukuri, Mwam’ ubwo niyobya,

Washaka wampana,

Kuk’ umutima mubi nk’ uyu

Utabana nawe

6

Kand’ amaraso yawe, Mwami,

Nzi ko yamviriye

Twuzure rwose, ndabyifuza,

Uk’ ubinshakira

7

Ni byo nsigaye njya nifuza;

Mwami, ndakwinginze,

Mbeshweho n’ ubugingo bwawe,

Kubgawe wenyine