GushimishaIndirimbo ya 363 mu Gushimisha

Jye mpisemo Yesu; murutish’ iyi si yose

1

Jye mpisemo Yesu; murutish’ iyi si yose;

Andutir’ amafaranga cyangw’ izahabu

Jye nkund’ Uwabambwe, murutisha n’ amatungo

Andutira n’ amasambu n’ amazu meza

Gusubiramo

Uwanyimika, nkab’ Umwami w’ ishyanga rinini rite,

Nd’imbata y’ icyaha cyose, sinabikunda

Ahubgo niragije Yes’ Umukunzi wanjye:

Sinshyita ku biri mw Isi: Yes’ aranyuze !

2

Jye mpisemo Yes’ Umucunguzi wanjy’ unkunda;

Andutira no gushimwa n’ ab’ isi bose

Umv’ icyo nifuza: sinshaka kumenyekana;

Njye nyobok’ Umwami Yesu iminsi yose

3

Andyohera cyane: nta buki buryoha nka We;

Ni mwiza; n’ uw’ igikundiro cyinshi cyane;

Ahumura neza kurush’ ibirabyo byose:

Nabur’ iki se, mmufite, kw andangirije?