GushimishaIndirimbo ya 362 mu Gushimisha

Iyi s izashira

1

iyi s’ izashira:

Yesu n’ uwanjye;

Nubwo byese byabura,

Yes’ uwo n’ uwanjye !

Ubu harijimye:

Ntiturareb’ i We

Tuzanezerwa cyane,

Ni tubana na We

2

Sinzajya nanirwa:

Yesu n’ uwanjye;

Nzatsind’ amoshya yose,

Yes’ ubw’ ar’ uwanjye

Byose ni bishira,

Nta cyo bizantwara:

Uzansang’ amahoro

Yes’ ubw’ u r’ uwanjye

3

Hoshi, mwe nzozi mbi !

Yesu n’ uwanjye;

Naho bwatinda gucya ,

Yes’ uwo n’ uwanjye !

Umutima wanjye

Yarawuhagije;

Ubu ndi kumwe na We:

Yes’ uwo n’ uwanjye !

4

Genda, wa rupfu we:

Yesu n’ uwanjye !

Nzahoranaho na We:

Yes’ uwo n’ uwanjye !

Kand’ urukundo rwe

N’ iby’ ajy’ ankorera,

Ni byo binyereka ko

Yes’ uw’ ar’ uwanjye