Uwo njya nikomezaho
Uwo njya nikomezaho,
Nta wundi, ni Krisito
Reka mubashimire, nti:
Yesu ni W’ umpagije
Yanyitangiye hw icyiru,
Angur’ amaraso ye;
Nukw anyuzuza n’ Imana:
Yesu ni W’ umpagije
Nubw’ ab’ is’ ar’ abatunzi,
Yesu ni W’ umpagije
Bafit’ iby’ igihe gito:
Arampaza wenyine
Nta mugish’ uri mu by’ isi:
N’ umuram’ utumuka
Ibya Yesu ntibishira:
Arampaza wenyine
Naho naba mu bukene,
Yesu ni W’ umpagije
Naho napfush’ ibyo nkunda,
Arampaza wenyine
Nahw imirima yarumba,
Singir’ icyo nsoroma,
Naho napfush’ amatungo,
Arampaza wenyine
Naho naterwa n’ Umwanzi,
Yesu ni W’ umpagije
Nzajya nesha kubwa Yesu:
Arampaza wenyine
Naho nahanwa n’ inshuti,
Ni ko bamumereye
Ni We nshut’ irut’ izindi:
Arampaza wenyine
Ubwo nzagera mu rupfu
Yes’ azab’ ampagije
Azanjyan’ i We, nduhuke:
Yes’ azab’ ampagije
Nzaba nambutse rwa Ruzi,
Nzamutse, njya mw ijuru
Nzamwirebera mu maso:
Yes’ azab’ ampagije