GushimishaIndirimbo ya 344 mu Gushimisha

Muze mwese, muz' aho ndi

1

Muze mwese, muz’ aho ndi,

Abananiwe!

Yesu ni kw ‘ ahamagara

Abo mw isi

2

Si wow’ umushak’ ahubwo

Ni W’ ugushaka !

We kwirirwa witunganya:

Uz’ uk’ uri

3

Dor’ ahagaze ku rugi

Arakomanga

Ahamaz’ iminsi myinshi:

Mwinjiz’ ubu !

4

Ngwin’ ureb’ iby’ Umukiza

Agukorera ;

Aribugukiz’ indwara

Z’ umutima

5

Ntutsinzwe se n’ urubanza

Rw’ ibyaha byawe?

Rek’ akubabarir’ ibyo

Byaha byose !

6

Yesu kw ar’ umunyebambe

Umwangiy’ iki ?

Ko byatuma yigirayo,

Ababaye ?

7

Amaganya yawe yose

N’ imibabaro,

None byos’ abiguture,

Uruhuke !