GushimishaIndirimbo ya 343 mu Gushimisha

Munyabyaha, nturushye se ?

1

Munyabyaha, nturushye se ?

Sanga Krisito !

Umv’ iri jambo ryiz’ avug’ ati:

Ruhuka!

2

Yes’ afit’ ibimenyetso

Bimutwereka ?

N’ umutwe n’ ibiganza bifite

Inkovu

3

Kw ar’ umwami se, nta kamba

Yesu yambaye ?

Ye, namubonye yambay’ ikamba

Ry’ amahwa !

4

Ni mpakwa kur’ uwo Mwami,

Nzagabirw’ iki ?

N’ ugufatanya na W’ imiruho

N’ intimba !

5

Nimusaba kunyakira,

Ntaribumpeze ?

Haba na gato, ntiyabikora !

Witinya !

6

Nimwiyeguriraho se,

Yamp’ umugisha?

Umv’ abo mw ijuru babihamya

Bati: ye !