GushimishaIndirimbo ya 345 mu Gushimisha

Umv' iryo jwi rikwinginga

1

Umv’ iryo jwi rikwinginga:

N’ irya So wo mw ijuru !

Yiriw’ aguhamagara:

Umwitabe nonaha !

Gusubiramo

{ Nonaha . . . nonaha . . . !

Sanga Yesu nonaha ! } x 2

2

Ko wamaz’ imyaka myinshi

Uzerer’ uzimiye,

Mbese, ntiwaz’ uyu munsi

Ni byo bigukwiriye !

3

Wabuz’ amahoro mw isi;

Wuzuy’ umubabaro:

Banguka, wisunge Yesu;

Ni We buruhukiro !

4

Bwira Yes’ ibyaha byawe,

Na W’ akubabarire

Herek’ ugendane na We,

Mu nzir’ ijya mw ijuru !