GushimishaIndirimbo ya 328 mu Gushimisha

Yes ur' Umukiza wanjye

1

Yes’ ur’ Umukiza wanjye:

Kuv’ ubu, jye mb’ uwawe

Nuhagiwe n’ amaraso Yawe,

Mwana w’ imama

Gusubiramo

Tugusingize, Mukiza,

Yesu, Mwana w’ intama

Nuhagiwe n’ amaraso:

Ngushime, Murokozi !

2

Kera nararushye cyane

Ngo nihesh’ amahoro

Nonubu, namaramaje

Kwirangiriza Yesu

3

Nzajya mbwir’ abantu bose

Agakiza ka Yesu,

Gashyitse, katar’ igice

N’ ubugingo bw’ ubuntu

4

Nzajya namamaza Yesu,

Nshiz’ amanga, nta soni:

Uko yambohoy’ ingoyi

No kunkiz’ akankiza

5

Mpimbaz’ Uwanshunguy’ atyo,

Ankirish’ imbabazi !

Ajy’ andind’ amp’ amahoro:

Nukw asingizw’ iteka !