GushimishaIndirimbo ya 327 mu Gushimisha

Ni byiza kureb' ab' Imana

1

Ni byiza kureb’ ab’ Imana

Baterana bakundanye;

Mwuka Wera naw’ ubakunda

Ubazenguruts’ umucyo

{ Gusenga n’ indirimbo byabo

Bitumbagira mw ijuru. } x 2

2

Iyo bagez’ imbere yawe,

Baje gusangira nawe,

Urukundo ruva mw ijuru

Rurabanezeza cyane;

{ Imitima yabo yizeye

Ijy’ igusingiz’ iteka. } x 2

3

Ubwo bugingo bubeshaho

Abacunguwe ba hose,

Imitima yab’ inezezwa

N’ ukw ihor’ ibon’ ibyiza

{ Itorero ryawe ritunze

Ubuntu bgawe busaga. } x 2

4

Mana y’ urukund’ utwigishe

Gukundana neza rwose,

Ngo duhabg’ Ibyokurya Byera,

Tweger’ Uruhimbi rwawe

{ Irari ry’ imitima yacu

Rib’ iryo guhazwa nawe. } x 2