GushimishaIndirimbo ya 181 mu Gushimisha

Mwa nshuti za Yesu mwe

1

Mwa nshuti za Yesu mwe,

Nimuze, twamamaze

Hos’ umunezero wacu,

Nukw indirimbo z’ ishimwe

Zizamuke ziger’ i bgami mw ijuru

Gusubiramo

Turajy’ i Siyoni,

Ku murwa mwiza w’ Imana,

Tunyur’ inzir’ ijya mw ijuru:

Ku murwa w’ Imana yacu

2

Utaz’ Imana yacu

Yaziririmb’ ate se ?

N’ abana b’ Umwami basa

Bashobora gusingiza

Uwabacunguye, nkuko bikwiriye

3

Umurwa w’ i Siyoni

Wuzuy’ ibyiza byinshi,

Kandi mu nzir’ iganayo

Tutaragera mw ijuru,

Twahaw’ ingwate yabyo ngo tunezerwe

4

Muhumure noneho !

Nimuze, twishimane

Tugende turirimbana,

Duca mu bwatsi bwa Yesu;

Tugiye mw is’ irut’ iyi, ni mw ijuru