GushimishaIndirimbo ya 182 mu Gushimisha

Mur' iyo nzir' iruhije

1

Mur’ iyo nzir’ iruhije,

Mbese, muragana he ?

Turagana mu gihugu

Iman’ itunganije

Mu bikombe n’ imisozi

Ni ho duca tujy’ i bgami,

{ Ni ho duca tujy’ i bgami:

Nshuti, muze, tujyane ! } x 2

2

Mur’ icyo gihugu gishya,

Ariko mwizey’ iki?

Izaduh’ imyenda yera

N’ amakamb’ adashira

Na ya mazi y’ ubugingo,

Tubane n’ Iman’ iteka,

{ Tubane n’ Iman’ iteka:

Nshuti, muze, tujyane ! } x 2

3

Mugend’ uko muri kose,

Nta n’ ibyago mutinya ?

Uwitek’ azaturinda,

Umwuk’ udukomeze

Uwitek’ adutabare,

Yesu, na W’ atujy’ imbere,

{ Yesu na W’ atujy’ imbere:

Nshuti, muze, tujyane ! } x 2

4

Natwe twaza, mwaturinda,

Ngo tujyan’ aho mujya ?

Nuko, tubikunze cyane,

Twishimye bhebuje

Nimuze, tutabasiga:

Yes’ aradutegereza;

{ Yes’ aradutegereza

Nshuti, muze, tujyane ! } x 2