GushimishaIndirimbo ya 180 mu Gushimisha

Impara yaguy' umwuma

1

Impara yaguy’ umwuma

Nkukw ishak’ amazi,

Mana ni ko njya nkwifuza

Ng’ umpemburish’ ubuntu

2

Ni Wowe Man’ ihorabo,

Maz’ amar’ inyota;

Ni ryari nzakwirebera,

Mu maso, Mucunguzi ?

3

Mutima wanjy’ uhagaze

Ubabajwe n’ iki ?

Wiringir’ Itazabura

Gukiz’ uwihanganye

4

Uwifuz’ Imana wese

Imuhaz’ ibyiza,

Nuko nizere, nishime,

Nshim’ imbabazi zayo