AgakizaIndirimbo ya 96 mu Agakiza

Mukiza wanjye wagiye mw ijuru

1

Mukiza wanjye wagiye mw ijuru

Kwicar’ iburyo bw’ Iman’ Ihoraho

Uzagaruka kutureba twese,

Utujyane mu bgami bgo mw ijuru

Har’ ibyicaro waduteguriye

Non’ ub’ uradutegereje rwose

2

Yesu ni wow’ uhor’ udusabira

imbere y’ Imana Dat’ ihoraho

Uhor’ urinda twebw’ ubushyo bwawe

No kudufasha mu bigerageza

Uhor’ udusabira buri munsi

Ni cyo gitu ma tunesha Satani

3

Ubwo wazamukag’ ujya mw ijuru

Waramburiy’ abawe bya biganza

Kandi no mu gihe cyo kugaruka

Abakwizey’ uzabah’ umugisha

Uko wagiye ni k’ uzagaruka

Nkwiye gusenga ndetse nkaba maso