AgakizaIndirimbo ya 97 mu Agakiza

Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha

1

Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha

Gukiz’ umutim’ ubabajwe n’ ibyaha,

Nyamar’ amaraso ya Yesu Mukiza

Yashoboye kunkura mu byaha byose

Gusubiramo

Narakijijwe. si kubw’ imari,

Kubw’ ubuntu narakijijwe

Yanyishyu riye ya myenda yose

Yamviriy’ amaraso ye

2

Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha

Kundihirir’ imyenda yanjye y’ ibyaha,

Nyamar’ amaraso ya Yesu Mukiza

Yanyogej’ ibyaha mbon’ agakiza ke

3

Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha

Gukingur’ urugi rugeza ku Mana,

Nyamar’ amaraso ni yo yanshoboje

Kugera ku buntu bg’ Iman’ ihoraho

4

Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha

Kungeza ku Mananibankor’ ibyaha,

Nyamar’ amaraso ni yo nacungujwe,

Ni yo kimenyetso kigeza mw ijuru.