AgakizaIndirimbo ya 95 mu Agakiza

Ndashaka kuririmbira Yesu

1

Ndashaka kuririmbira Yesu,

Yaj’ ar’ Umwami w’ igikundiro

Yarababajwe ndetse no gupfa,

Kugira ngw ambature mu byaha

Gusubiramo

Nzahora ndirimbira

Yesu Kubg’ urukundo yangiriye,

Yanyishyu riy’ imyenda yose,

Yarambohoye muri byose

2

Nd uwo guhamy’ iby’ urwo rukundo

Rwabonetse mu Mukiza wanjye,

Cyane cyan’ uko yaj’ akankiza

Kandi nar’ uwo kurimbuka

3

Ndashimir’ uwo Mukiza wanjye,

Kubw’ ububasha bwe butangaje

Kandi niw’ unshyiramw imbaraga

Zo kunesh’ umwanzi Satani

4

Ndashaka rwose kuririmbira

Uwo Mwami wanjye, Yesu Kristo

Koko n’ ukuri yarankijije

Nzahora mpirw’ iminsi yose