AgakizaIndirimbo ya 81 mu Agakiza

Nkunda kumv' amakuru y' umurwa

1

Nkunda kumv’ amakuru y’ umurwa

Uri kur’ ahateger’ ibyago,

Kand’ umucyo n’ Umwana w’ intama

Umuns’ umwe nzawinjiramo

Haleluya, ni ko mvuz’ impundu!

Haleluya, nzinjira mu murwa!

Haleluya, ndi hafi kujyamo

Umuns’ umwe nzawinjiramo

2

Nta marir’ aba mur’ uwo murwa,

Nta muruh’ ubayo n’ intambara

Nta n’ indwar’ ishobora kubayo

Umuns’ umwe nzawinjiramo

Haleluya, nuzuy’ ibyishimo,

Haleluya, nzinjira mu murwa

Haleluya, ndi hafi kujyayo

Umuns’ umwe nzawinjiramo

3

Abazajya mur’ icyo gihugu

Bazaba bambay’ imyenda yera

Babikiw’ ikamba ry’ izahabu

Umuns’ umwe nzakigeramo

Haleluya, nta gushidikanya

Mw ijuru hariy’ umunezero

Nta bw’ umubabar’ uba mw ijuru

Niringiye kuzinjiramo