AgakizaIndirimbo ya 80 mu Agakiza

Nifuza kuzagera muri wa murwa

1

Nifuza kuzagera muri wa murwa, Wo mw ijuru mwiza cyane

Ariko se ko ntaz’ inzir’ ingezayo, Ni nd’ ubasha kuyinyereka

/: Ngwino vuba, ngwino vuba! Umukiz’ arakwerek’ inzira.: /

2

Ubwo najyaga ngendagend’ uko nshaka Nih’ umucyo wantunguye

Uwo mucyo waramurikaga cyane Uturuka ku musaraba

/: Natungu we n’ uwo mucyo, Uwo mucyo wa ngezemo rwose.: /

3

Kand’ ijwi ryaturutse mur’ uwo mucyo, Riti; Niwambur’ inkweto

Kuko han’ ugeze hahinduts’ ahera Kand’ Imana nay’ ar’ iyera

/: None nsigaye nyoborwa Neza rwose n’ iyo Mana yera.: /

4

Habab’ umunezero mwinshi mw ijuru Umunyabyaha yihannye

None Yesu naw’ aragutegereje Kugira ngo wezwe mw iriba

/: Ngwino we zwe, ngwino wezwe, Amaraso y’ a rakweza rwose.: /

5

Kandimumenye ko azagaruka vuba. Azab’ aje nk’ umujura

Nyir’ inz’ iy’ ameny’ igih’ umujur’ aza Yaba maso kugez’ ubw’ atibwa

/: Mube maso, mube maso, Kuko mutaz’ umunsi n’ igihe.: /

6

Kandi mumenyc ko ngiye kuza vuba

Nzaba nzanywe no guhemba Ibikwiranye n’ umurimo w’ umuntu

/: Nimukomez’ icyo mwahawe. Kor’ ibyiza, kugira ngo Uzahembw’ ibikwiranye na byo.: /

7

Najyanywe no kubatcgurir’ aha nyu, Kugira ngo muzabeho

Hariy’ ibyicaro byinshi kandi byiza Mukwiriye kuzabyicaramo

/: Nimusenge cyane cyanc Kugira ngo mutazaburayo.: /