AgakizaIndirimbo ya 79 mu Agakiza

Kubg' Umwami Yesu

1

Kubg’ Umwami Yesu,

turanezerewe

Kubw’ ubuntu bw’ Umwuremyi

Duhaw’ uyu munsi

Gusubiramo

Mwami Yesu shirnwa!

Mwami Yesu shimwa!

Mwami turagushimira

Wuzuy’ urukundo

2

Wavukiye mw ijuru,

uza mur’ iyi si

Waratuvukiye Mwami

Mu nda ya Mariya

3

Wahinduts’ umuntu

Arik’ ur’ Imana

Wavukiye mu nzu y’ inka

N’ igitangaza pe!

4

Na ba maraika

baranezerewe

Kuk’ Umwan’ atuvukiye

Aje mu mbaraga

5

Na ba banyabwenge

babony’ inyenyeri,

Ni yo yabamenyesheje

Yuk’ Umwam’ avutse

6

Herode yashatse

kwic’ Umwana Yesu

Arikw Iman’ ihoraho

Yarinz’ uwo Mwana

7

Mwami wacu, Yesu,

ufit’ ububasha,

Kuko watsinze n’ urupfu

Urw’ ari rwo rwose

8

Mwami wacu, Yesu,

natw’ uraturinde

Ni wowe rukundo koko

Utwifashirize

9

Shimwa Yesu Kristo,

ko waje muri twe

Watubabariy’ ibyaha

Utumar’ ubwoba

10

Shimwa Mana yacu,

wohereje Yesu

Kuvukira mur’ iyi si

Adukiz’ ibyaha