AgakizaIndirimbo ya 78 mu Agakiza

Uhamagarwa na Yesu kenshi

1

Uhamagarwa na Yesu kenshi,

Umwitab’ uyu munsi

Har’ ubw’ iri jwi wumv’ uyu munsi

Ryab’ ari ryo rya nyuma

Gusubiramo

Yew’ ugendera mu byaha

Yesu aragushaka!

Ngw akubabarir’ ibyaha

Ngwin’ umusange vuba

2

Umudendezo wo mur’ iyi si

Nta bw’ uguh’ amahoro

Kand’ ibikorwa by’ abanyabyaha

Byose biragushuka

3

Mu gih’ utazi nih’ umwijima

W’ urupf’ ukugeraho

Mugenzi wanjye nkugir’ inama

Ngwino witabe Yesu

4

Yes’ azi yuko ufit’ imvune

Y’ ibyaha mu mutima

Uk’ uri kose arakwakira,

Ndetse no kugukiza

5

Uhor’ uhamagarwa na Yesu,

Kuki s’ utamwitaba?

Nib’ ukomeje kumwim’ amatwi

Uzarimbuka rwose