AgakizaIndirimbo ya 61 mu Agakiza

Kubg’ urukundo rwinshi rwa tumy’ aza kunshaka

1

Kubg’ urukundo rwinshi rwa tumy’ aza kunshaka,

Anshyira ku bitugu anjyana mu rugo rwe

Haririmbg’ indirimbo nziza

Ziririmbga na maraika

Gusubiramo

Yaj’ aje kunshaka kugira ngw ankize

Yamvanye mu musayo w’ urupfu

Yanshyize mu rugo rwe r w’ intama

2

Yesu, Mwungeri mwiza, Yanzu ye mu mutima

Aherakw ambwir’ ati, Mwana Wanjye nakunze

Uko ni kw iryo jwi rye ryiza Ryahojej’ umutima wanjye

3

Nta bwo nakwibagirwa ko ya vuy’ amaraso

Ubwo bamwambikaga na rya kamba ry’ amahwa,

Kandi ku musaraba

ni ho Nshimir’ Umwami Yesu Kristo

4

Ubu nsigaye ngendera mu mucyo w’ ukuri

Mfit’ amasezerano mur’ iyo nzira ncamo,

Nzahora nshim’ U mwami

Yesu Iteka ryose nezerewe

5

Ibihe birihuta ndindiriy’ igitondo,

Ubw’ uzampamagara unyinjiza mw ijuru

Nzahagarar’ imbere yawe Nezerewe kandi ndirimba