AgakizaIndirimbo ya 62 mu Agakiza

Mu gihe cyo gusenga, amase ngesho yacu

1

Mu gihe cyo gusenga, amase ngesho yacu

Agera kure cyane, atambuka n’ inyenyeri

Umutima w’ umuntu

ujy’ imbere y’ Imana,

Ugakomang’ urugi, Ushaka kureb’ Imana

2

Nta mahoro yuzuye twabona mur’ iyi si,

Kwa Data ni ho gusa hasenderey’ amahoro

Umutim’ uzatuza, N’ umucy’ uzaba mwinshi,

Niba dukurikiye inzira y’ amasengesho

3

Ndetse n’ umwana muto uzi guseng’ Imana,

Nta bw’ azagir’ ubwoba, azafashwa no gusenga

Kandi ntitwibagirwe yukw aho tujya hose,

Yuko gusenga kwacu kugera ku Mana Data!