AgakizaIndirimbo ya 60 mu Agakiza

Birakomeye gusobanukirwa

1

Birakomeye gusobanukirwa

Ubuntu bw’ Iman’ Ihoraho

Nari nuzuy’ ibyaha byinshi

cyane Ari ko yarambabariye

Gusubiramo

None nsigaye nz’ Imana

Niy’ indindir’ umunani wanjye

Nza wubon’ umuns’ umwe,

Ubwo Yes’ azugaruka

2

Birakorameye gusobanukirwa

Ubginshi bg’ urukund’ agira

Nizeye gus’ ijambo rye rizima

Kandi rya mpay’ umunezero

3

Birakomeye gusobanukirwa

Iby’ imirimo y’ Umwuka we

Kukw ashobora kumenyesh’ umuntu

Kwizer’ Umwami Yesu Kristo

4

Ntabgo nz’ iminsi yanjye nsigaranye,

Yo kuba mur’ iyi si ndimo

Har’ ubgo nkigiriramw’ amakuba,

Ndetse n’ umubabaro mwinshi

5

Urupfu niba ruzansanga mw isi,

Cyangwa se Yes’ akagaruka,

Aje guhindur’ abamwiringiye

Azaba ahagaze mu bicu