← Umutima w'UmuntuIgice cya 8 muri 10

8.Ishusho ya Munani: Amaherezo y’umunyabyaha

Hano turabona urupfu rusatira uwasubiye inyuma cyangwa umunyabyaha uhora yirengagiza kwihana. Niba imibiri yabo yuzuyemo ibibi, imitima yabo ihora yuzuyemo ubwoba bw’urupfu ruri bugufi. Inshyimbo y’urupfu igeze ku musego we. Ibinezeza bishukana by’ibyaha byarayoyotse, igisigaye ni ukubona ibihembo biteye ubwoba by’ibyaha. Ububabare bukabije bw’ikuzimu buramwadutse, abona ko atagishoboye na gato kuvugana n’Imana. Nubwo yakundaga gusenga, ubu abona ko bitagishoboka kuvugana n’Imana, kandi yarayisuzuguye guhera kera kose. Inshuti ze za kera zitinya guhagarara iruhande rw’aho aryamye, kandi n’amagambo y’ubusa busa yo kumuhumuriza ntaba akimufasha na gato. Ubutunzi bwe, ahari aba yarashatse mu buryo budakwiriye, ntibushobora kumwongerera igihe cyo kubaho cyangwa gukiza umutima we, cyangwa kumugabaniriza ububabare bwe bukabije. Abona bitagishobotse kwerekeza ibitekerezo bye ku Mana, kuko umwanzi abimubuza.

AMAHEREZO Y’UMUNYABYAHA
AMAHEREZO Y’UMUNYABYAHA

Ibyo yakundaga mbere, ibyo yabagamo byose, bisa n’ibimukina ku mubyimba, ndetse n’“ingirwa-mushumba” ye imuhemukiye, ntiba igishoboye kumufasha. Atangira kwiyumvisha ko “biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Imana ihoraho” (Heb. 10:31).

Yari yiringiraga kuziyuzuza n’Imana umunsi umwe, yenda ahari igihe azaba agiye gupfa, nyamara none asanze igihe cyararenze. Abantu batabarika bapfa giturumbuka batabonye uburyo bwo kwiyuzuriza n’Imana aho barambaraye basamba. Nuko ni ngombwa rwose gushaka Imana bigishoboka ko ibonwa. Muri iyi shusho, uyu munyabyaha, upfuye amaze gutera umugeri ubuntu bw’Imana n’urukundo rwayo mu buzima bwe bwose, ntashobora kumva amagambo y’ihumure kandi y’agakiza aturuka ku Mana. Ahubwo yumva ijwi ry’Umucamanza we aho kumva iry’Umukiza we rimubwira riti “Ni muve aho ndi, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka watunganirijwe umwanzi n’abamarayika be!” (Mat. 25:41). “Abantu bagenewe gupfa rimwe, hanyuma y’aho hakaza urubanza” (Heb. 9:27).