← Umutima w'UmuntuIgice cya 9 muri 10

9.Ishusho ya Cyenda: Umutima unesha

Iyi shusho irerekana Umukristo urwana intambara anesha mu muriro w’ibimugerageza n’amoshya. Ageragezwa impande zose, nyamara ahora ashikamye kandi yihangana kugeza ku iherezo, agahora arushishwaho kunesha na Yesu Kristo. “Atumbira Yesu wenyine, ni We Banze ryo kwizera kandi ni We ugusohoza rwose” (Heb. 12:1-2), yiyambuye ibimuremerera byose n’icyaha kibasha kumwiringiraho vuba asiganirwa yihanganye mu nzira y’Ubukristo iri imbere ye.

UMUTIMA UNESHA
UMUTIMA UNESHA

Satani n’ingabo ze zose bazenguruka umutima w’umuntu wizera, agerageza kuvano umwana w’Imana mu nzira iboneye, nyamara ntabishobora. Ubwibone no gukunda amafaranga, n’abadayimoni b’ibiteye isoni, n’ibindi bibi by’amoko yose, biba bisibanira inyuma y’umutima we.

Indogobe yafashe umwanya w’ingwe, kuko akenshi icyaha kiza kidusanga cyiyoberanya mu buryo butari bumwe, kikitwikira indi shusho, cyangwa kigafata irindi zina.

Nyamara Umukristo uri maso avumbura icyaha, kabone naho cyaza cyambaye ishusho y’idini, cyangwa cyafashe ishusho y’umumarayika w’umucyo, kuko Ijambo ry’Imana n’Umwuka Wera bimuyobora mu kuri kose. Murabona mu ishusho umuntu ubyina afashe ikirahure cy’inzoga mu ntoki kugira ngo agushe uwo Mukristo mu bishuko, amunopfesha ku binezeza by’isi. Icyakora ibyo ntibishobora na gato kugira icyo bikora ku Mukristo witanze wapfanye na Kristo ku byaha no ku by’isi. Undi muntu, ari mu gupfumagura umutima wizera. Uko ni ko amazimwe, n’ubuhemu, n’agashinyaguro, n’ubukobanyi, ndetse n’itera-bwoba, abanzi b’Imana, kandi akenshi ni abiyita ko bizera, babipfumagurisha ubutaruhuka umutima w’uwizera by’ukuri. Ubwo rero yibuka amagambo ya Yesu ubwo yavugaga ati “Namwe muzahirwa, ubwo bazabatuka, bakabarenganya bakababeshyera ibibi byinshi, babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru” (Mat. 5:11-12).

Icyaha na kamere y’umubiri iteka bikora uko bishoboye kose kugira ngo bivane Umukristo mu rukundo rw’Imana. Nyamara dushobora kuvuga nk’ intumwa tunezerewe kandi twizeye cyane, tuti “Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? . . . Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze” (Rom. 8:35,37). Amaze kwambara intwaro zose z’Imana, uwizera ashobora gushikama mu minsi mibi no gutsinda ibigeragezo byose. Ubwo ni bwo natwe dushobora kunesha ku bwa Kristo utuma dukomera.

Inyenyeri y’uwo mutima-nama iraka kandi irarabagirana. Umutima w’uwo mwizera wuzuyemo kwizera, kandi n’Umwuka Wera awuturamo. Umumarayika w’Umwami Imana uri hejuru ye, ari we Jambo ry’Imana amwibutsa amasezerano y’igiciro cyinshi yasezeranijwe abanesha bihanganiye byose kugeza ku mperuka. . . “Unesha, nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.” “Unesha nta cyo azatwarwa n’urupfu rwa kabiri.” “Unesha, nzamuha kuri manu yahishwe, mmuhe n’ibuye ryera, ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu wese, keretse urihabwa.” “Unesha, akitondera imirimo yanjye, akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose.” “Unesha, ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzaturira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be.” “Unesha, nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye, kandi ntazasohoka ukundi.” “Unesha, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami.” (Ibyah. 2:7, 11, 17, 26; 3:5, 12, 21).

Umufuka upfunduye werekana ko uyu Mukristo yahaye Imana amafaranga ye. Aho kuyatagaguza mu bintu by’isi, ayakoresha afasha abakene, atanga icya cumi n’amaturo, byose abihimbarisha Imana.

Umugati n’ifi bisobanura ko afite imibereho myiza kandi ko arya mu rugero. Ntiyiyanduza mu kunywa inzoga zishindisha, cyangwa kurya amaraso y’inyamaswa, cyangwa ikindi kiribwa kibi cyose. Ntatagaguza amafaranga ye, kandi ntiyanduza umubiri we ari rwo rusengero rw’Imana, mu kurya cyangwa mu kunywa itabi; ntanywa ibiyobya ubwenge, nk’urumogi n’ibimeze nka rwo, cyangwa imiti yonona ubuzima, ahubwa arya ibyo kurya byoroheje kandi bitunganye. Umutima we wabaye inzu yo gusengerwamo. Igihe cyose ajya mu biterane hamwe n’abandi, igihe icyo ari cyo cyose, nta mpamvu imubuza. Akunda gusenga, ari iwe ari wenyine, cyangwa ari kumwe n’abo mu muryango we, kuko azi ko Umukristo adashobora kubaho atavuganye n’Imana mu masengesho.

Kiriya gitabo kirambuye ni Biblia, asoma kandi yiga buri munsi, abonamo ubwenge n’imbaraga, n’ubuzima, n’umucyo, n’ubukungu bitagira akagero. Biblia yahindutse itara ry’ibirenge bye, n’inkota arwanisha umwanzi. Imufitiye igiciro kinini, kuko ari yo byo kurya bya buri munsi by’umutima we, n’amazi meza amumara inyota, n’umugezi mwiza yiyuhagiramo, n’indorerwamo yireberamo.

Akunda kwikorera umusaraba, kuko azi ko nta wuhabwa ikamba atikoreye umusaraba. Kubera ko azi ko yazukanye na Kristo mu bugingo bushya, ashaka ibyo mu ijuru, ibihoraho, kandi bitabonwa n’amaso. Yiteguye gusanganira n’Imana, kandi ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, cyera imbuto, ameze nk’ishami ry’igiti cy’umuzabibu w’ukuri ryera imbuto nyinshi. Uyu muntu ntatinya urupfu, kuko ku bwo kwuzura Umwuka Wera, urukundo ruboneye rw’Imana rwuzuye umutima we.