← Umutima w'UmuntuIgice cya 7 muri 10

7.Ishusho ya Karindwi: Umutima wanangiwe, ugasubira inyuma

Iyi shusho irerekana uko umutima w’umuntu wasubiye inyuma umeze. Uyu muntu yari yaraviriwe n’umucyo, kandi yari amaze gusogongera impano y’Imana, akagabana ku Mwuka Wera, hanyuma yaje kuva mu nzira nziza yarimo. Yerekana kandi uko umuntu ameze utarigeze yihana, cyangwa ngo yiyegurire Imana, nubwo yaba yarumvise ukuri kw’Ubutumwa Bwiza, akabuhishurirwa uko buri... Umuntu unangira umutima we iyo Imana ije kumutabara, azagenda arushaho kuba mubi, naho yagerageza kwikosora ate.

Yesu ubwe yarondoye imimerere y’Umukristo wasubiye inyuma muri Luka 11:24-26: “Daimoni, iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi, ashaka uburuhukiro, akabubura, akavuga ati: Reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo. Yagerayo, agasanga ikubuye kandi iteguye; akagenda, akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira, bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by’uwo muntu birusha ibya mbere kuba bibi.”--- 2 Pet. 2:22: “Ibyabasohoyeho n’iby’uyu mugani w’ukuri, ngo: Imbwa isubiye ku birutsi byayo; kandi ngo: Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.”

Iyo mirongo yo muri Biblia iragaragaza neza uko umutima umeze w’uwasubiye inyuma, cyangwa uw’umunyabyaha utihana. Icyaha kigarukanye ububasha bwacyo bwose bwo kubeshya kije kuwuturamo kugira ngo kime muri uwo mutima. Yewe no mu maso h’uyu muntu haragaragaza uko umutima we umeze. Ya numa icisha make, ari yo Mwuka Wera, igombye gusohoka muri uwo mutima, kuko icyaha n’Umwuka Wera bidashobora guturana. Umutima ntushobora kuba urusengero rw’Imana n’isenga rya Satani mu gihe kimwe. Umumarayika, ikigereranyo cy’Ijambo ry’Imana, asohokamo ababaye, agenda areba inyuma, yifuje ko uwo muntu yazihana nka wa mwana w’ikirara. -- Luka 15:16-18: “Yifuza guhazwa n’ibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha. Nuko yisubiyemo, aribwira ati: Reka mpaguruke, njye kwa data, mmubwire nti, Data, nacumuye Iyo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.” Se abonye ko umwana yihannye, aramubabarira, aramuhembura.

UMUTIMA WANANGIWE, UGASUBIRA INYUMA
UMUTIMA WANANGIWE, UGASUBIRA INYUMA

Nyamara, muri iyi shusho, nta kwihana kw’ukuri kurimo. Uyu muntu ntahindukiriye Imana by’ukuri, nta bwo ashakira kubabarirwa apfukamye ku birenge bya Yesu. Umutima-nama we umeze nk’uwashiririjwe n’icyuma gishyushye cyane, urahunikiye. Afite amatwi, nyamara ntiyumva ijwi rya Yesu. Afite amaso, nyamara ntabona urwobo rw’umworera rutagira iherezo rujya ikuzimu rurangaye munsi y’ibirenge bye. Nta n’ubwo akigira isoni zo gukomeza mu byaha. Satani yimye mu mutima we. Yicayemo nk’umwami uri ku ngoma ye. Birashoboka ko uyu muntu yaba ari umuntu ugaragara ko akwiriye icyubahiro, akigaragaza nk’umunyadini, mbere ari nk’igituro gisize ingwa “nyamara imbere huzuyemo amagufwa y’abapfuye n’ibihumanya byose” (Mat. 23:27).

Se w’ibinyoma ni we usigaye yicaye mu mwanya wahoze ari uw’Umwuka w’ukuri. Buri nyamaswa buri cyaha iherekejwe n’umudayimoni wihariye, y’umwuka mubi biri muri uwo mutima. Nubwo uyu muntu yaba ashaka kwihamburaho izo ngoyi zibabaza zamuboshye, zirakomeza kumuzirika. -- “Uwasuzuguye amategeko ya Mose, ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica, abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje, nkanswe ukandagiye Umwana w’Imana, agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?” (Heb. 10:28-29). Soma kandi 2 Petero 2:1-14.

Nshuti nkunda, niba ibyerekanwa muri iyi shusho bihwanye n’ibiri mu mutima wawe, takira Imana bidatinze n’umutima wawe wose. Ishobora kandi irashaka kukubabarira ibyaha byawe byose, uramutse uyijeho ufite umutima wihannye by’ukuri. Sanga Yesu nk’uko wa mubembe yamusanze ataka ati “Washaka, wabasha kunkiza” (Mar. 1:40-41). Ariko n’ukomeza kunangira umutima wawe, n’ukunda umwijima kuruta umucyo, nta kwiringira kuriho, nta gutabarwa kuriho, kuko uzaba uhisemo urupfu aho guhitamo ubugingo -- “kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu” (Rom. 6:23).