1.Ishusho ya Mbere: Umutima w’umunyabyaha

Iyi shusho yerekana umutima w’umugore cyangwa w’umugabo, utarakizwa, ukiri mu by’isi, uwo Bibliya yita umunyabyaha. Ni ukuvuga uyoborwa n’umwuka w’iyi si, na kamere n’irari by’umubiri. Iyi ni ishusho nyakuri rwose yerekana umutima nk’uko Imana iwureba. Gutukuza amaso no gukambya impanga, byerekana ubusinzi, nk’uko byanditswe mu Migani 23:29-33: “Ni nde ubonye ishyano? Ni nde utaka? Ni nde ufite intonganya? Ni nde wiganyira? Ni nde ufite inguma zitagira impamvu? Ni nde utukuza amaso? Ni abarara inkera; ni abagenda bavumba inturire. Ntukarebe vino uko itukura, igihe ibirira mu gikombe, ikamanuka neza. Amaherezo iryana nk’inzoka, igatema nk’impiri; amaso yawe ukayahanga ku by’inzaduka, kandi umutima wawe ukavuga ibigoramye.”
Munsi y’umutwe w’iyi shusho, urahabona umutima w’umuntu, utuwemo n’inyamaswa zitandukanye. Izo nyamaswa zagereranywa n’ibyaha byinshi biwurimo, kuko mu mutima ari ho ibyaha bifite ubuturo n’icyicaro. Imana itubwirira mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya, iti “Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana kandi ufite indwara, ni nde ushobora kuwumenya uko uri?” (Yer. 17:9). Yesu ubwe arabihamya, ati “kuko mu mitima y’abantu havamo imigambi mibi, guheneta, gusambana, kwiba, kwica, kwifuza kubi, kugira nabi, uburiganya, iby’isoni nke, ijisho ribi, ibitutsi, ubwibone, ubupfu. Ibyo bibi byose biva mu muntu, ni byo bimuhumanya” (Mariko 7:21-23).
1. Paon. --(Paon ni igisiga cyiza cyane kandi kibigendera.) Nubwo umuntu wese atangarira ubwiza bwa paon, hano, mu mutima w’umuntu, iki gisiga cyerekana icyaha cy’ubwibone. Lusiferi, wahoze ari umumarayika mwiza, wari umukerubi w’ingabo zo mu ijuru, watwaraga umucyo w’Imana kera, ari umumarayika w’Isumba byose, yagushijwe n’ubwibone, ahinduka umwanzi w’Imana: ni we Satani. (Yes. 14:9-17; Ezek. 28:12-17).
Ubwibone buva hasi cyane ikuzimu bwiyerekana mu buryo bwinshi. Abantu bamwe birata ubutunzi bwabo, cyangwa ubwenge bize, cyangwa ko bambaye neza imyambaro ihanze, ituma bashobora kugenda berekana imibiri yabo, nta kwiyubaha na guke. Abandi usanga barigize indangamirwa, bakambara imitako y’igiciro, n’inigi n’ibitare n’impeta... nk’uko bivugwa muri Yesaya 3:17-24. Abandi birata ba sekuruza babo, cyangwa ibihugu bavukamo, cyangwa imico y’ibihugu byabo, cyangwa imikino, bakibagirwa ko “Imana irwanya abibone, naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (1 Pet. 5:5). “Imana yanga ubwibone n’ubwirasi” (Imig. 8:13). “Kwibona kubanziriza kurimbuka; kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa” (Imig. 16:18).
2. Isekurume. -- Ni inyamaswa inuka, yirirwa yiruka ku nyagazi. Aha yerekana irari ry’umubiri, n’ibitekerezo bibi, n’uburaya, n’ubusambanyi. Ibyo byaha muri iki gihe cyacu cy’amajyambere kandi cy’imperuka byariyongereye bikabije. Bituma tugomba kwemera amagambo Yesu yavuze, dore hashize hafi imyaka ibihumbi bibiri, ko mu bihe by’imperuka byazaga kumera nk’ibihe bya Sodomu na Gomora.
Ibyo bintu bimaze kwaduka ntibyageze gusa mu bagabo no mu bagore, ahubwo byinjiye no mu miryango y’Abakristo, no mu bigo, no mu mashuri no mu rubyiruko. Izo mbuto z’ibibi zibibwa mu mitima y’abantu ku buryo buteye isoni kandi bwa Satani bwiyoberanije, bizanywa na za sinema n’imikino mibi, n’ibyanditswe byigisha ibibi, n’ubundi buryo bwinshi. Ibyo Imana yita ibyaha, ab’iki gihe babyita umwifato w’igihe gishya. Ab’urubyiruko batagira ingano bubaka ubugingo bwabo ku bitekerezo bakura mu byo basoma no mu masinema babona, bikabajyana mu biteye isoni, bituma bagomba kwihana. Abakina imikino y’amasinema, ari na bo badakurikiza umuco, ndetse bawuhindura, usanga barahindutse ibyamamare mu rubyiruko. Amazu yo kubyiniramo na yo usanga yarahindutse ahakorerwa ibibi. Intwari mu kwera, nk’uko Imana iberekana, ntibagifatwaho icyitegererezo. (Yosefu: Itang. 39, n’abandi.) Umusaza w’umupagani w’umunyagasozi wo mu bwoko bw’Abazulu (abantu bo muri Afrika y’epfo), utagingimiranya kwica uwasambanye wese, yashobora kugira icyo yigisha mu byo twita amajyambere, kandi yashobora no kuzaturega ku munsi w’amateka. Imana ntitubwira gukina n’ubusambanyi, ahubwo idutegeka kubuhunga. “Uwifatanya n’Umwami Yesu, aba abaye umwuka umwe na we. Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko, usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge” (1 Abakor. 6:17-19). “Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba; kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe” (1 Abakor. 3:17).
3. Ingurube. -- ishushanya ibyaha by’ubusambo n’ubusinzi. Ingurube ni inyamaswa y’ikinyamwanda, irya icyo ibonye na cyo cyose, cyaba kibi cyaba cyiza. Ni ko umutima w’umunyabyaha umera. Ufata intekerezo zose n’inyigisho zose n’ibyo usoma byose n’ibyo ubonye byose, naho byaba ari bibi. Umubiri w’umuntu waragenewe kuba urusengero rw’Imana nzima, wanduzwa n’ibyo kurya bibi, n’ingeso z’inyamwanda, nko kunywa itabi, no kujundika ubugoro, no kunywa urumogi, n’ibindi bintu byonona umubiri, biyobya ubwenge. Akamenyero ko kunywa itabi katwaye abagabo n’abagore batagira ingano, ku buryo burenza uko byari bimeze kera. Imbaraga z’Imana zonyine ni zo zishobora kubohora abo bantu batwawe n’itabi, zikabakiza ububata bwa Satani. Nubwo abantu b’abanyamadini by’ukuri batatinyuka na hato kunywera itabi mu rusengero, kubera ko, ku maso yabo, byaba ari ikizira, usanga nta soni bibateye kwanduza umubiri wabo, kandi ari wo rusengero rw’ukuri rw’Imana. -- “Ntimuzi yuko imbiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera.... kandi umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba” (1 Abakor. 6:19; 3:17).
Umuntu w’umunyandanini ni ikizira imbere y’Imana. Turya kugira ngo tubeho, nta bwo tuberaho kugira ngo turye. Umushonji ashobora guhaga ariye ibyo kurya byiza bitanduza umubiri, ariko umutima w’intanyurwa uhora uterera hejuru ngo “Mpa, mpa!”, cyangwa ngo “Ongera, ongera!”
Irari nta bwo rijya rinyurwa, ntirihaga. Isezerano rya Kera rivuga ko umunyandanini n’umusinzi bagombaga kwicishwa amabuye (Guteg. 21:18-21). “Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena, kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara... Ariko uwiyuzuza n’ibisambo akoza se isoni” (Imig. 23:21; 28:7). Wibuke ko hariho umuntu umwe wari umukungu, wari umunyandanini, imbata y’irari rye, yapfuye, kandi ageze ikuzimu mu muriro utazima, yubura amaso, kuko yababazwaga cyane. Si ngombwa cyane kuvuga ibibi biterwa n’ubusinzi. Ni ibigaragara ku buryo nta we bivugisha amatama abiri. Imana itubwirira mu Ijambo ryayo yeruye ko nta musinzi uzinjira mu bwami bwayo. Abenga amayoga akomeye na bo bariho urubanza kimwe n’abayacuruza, kuko Imana ivuga iti “Bazabona ishyano, abigira intwari zo kunywa inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibishindisha” (Yes. 5:22). “Azagusha ishyano uha umuturanyi we ibyo kunywa, nawe umwongeraho ubumara bwawe, bukamusindisha, kugira ngo urebe ubwambure bwe” (Hab. 2:15). “Mu birori byabo bagira inanga na nebelu, n’ishako n’imyironge, na vino, maze ntibite ku murimo w’Uwiteka, ntibatekereze ibyo yakoze” (Yes. 5:12). “Ntimwishuke, abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa, cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura, cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Abakor. 6:9-10). Ibyaha bya kamere yacu byanditswe mu Bagalatiya 5:19-20: “Dore imirimo ya kamere iragaragara, ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n’ishyari, n’umujinya, n’amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, no kugomanwa, no gusinda, n’ibiganiro bibi, n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare, nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.” -- “Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka” (Abef. 5:18).
Dore ubutumirwe Yesu yohereje abafite inyota: “Umuntu n’agira inyota, aze aho ndi, anywe” (Yoh. 7:37). “Yemwe abafite inyota, ni muze ku mazi, kandi n’udafite ifeza na we n’aze, ni muze mugure murye; ni muze mugure vino n’amata, mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi” (Yes. 55:1). “Unywa amazi nzamuha, ntazagira inyota iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha, azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho” (Yoh. 4:14).
4. Akanyamasyo. -- kerekana ubunebwe, gushyira ejo icyari gikwiriye gukorwa none; kerekana kandi ubupfumu n’uburozi. Kutizera ni icyaha cy’ubupfumu. “Umunyabute yicwa no kwifuza, kuko yanga gukoresha amaboko ye. Hariho uhorana ururura umunsi ukira” (Imig. 21:25-26). Yosua yagombye kubwira Abisiraeli ati “Mwe kugira ubute bwo kujya guhindura igihugu.” ...Kamere muntu igira intege nke zo kwakira ibyiza by’Imana. Yesu yaravuze ati “Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye” (Luka 13:24). “Ushatse abona.” “...Ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga” (Mat. 11:12).
Ubunebwe mu byerekeye agakiza n’imibereho myiza y’umwuka mu bugingo bwacu, bujyana ku kurimbuka. Butubuza gusenga, butubuza gusesengura iby’Imana, no kwakira amasezerano y’igiciro Imana yadusezeranije, bugana mu irimbukiro. Igihe Imana iguhamagara, iguhata ngo uyihe umutima wawe uyu munsi, Satani we agushuka ngo uzaba witaba ejo cyangwa undi munsi aho bizaba byoroshye. Nyamara uwo munsi nta bwo ugera. Bizatume upfa udakijijwe, udafite Kristo. Imana iravuga iti “Uyu munsi ni mwumve ijwi rye, ntimwinangire imitima” (Abaheb. 3:7-8). Mbese abantu bangahe bapfiriye mu byaha, kubera ko bashyiraga ejo imigambi yabo yo gukizwa, nyamara uwo munsi nta bwo ugera. Ejo si ahawe.
Abaturage bo muri Afrika y’epfo bakoresha kenshi igikono cy’akanyamasyo iyo bakora imihango y’ubupfumu. Muri iyi shusho, akanyamasyo kerekana icyaha cyo kuraguza, byaba kwizera indagu cyangwa gukora umurimo w’ubupfumu cyangwa kuragura . . . aho kwiringira Imana ihoraho. Cyane cyane mu gihe cy’indwara cyangwa cy’ibigeragezo, cyangwa amakuba, cyangwa cy’agahinda k’urupfu, Ijambo ry’Imana ritubwira kwiyambaza Imana ihoraho, ihora yiteguye kudufasha, aho kuvuga iby’amahirwe cyangwa umwaku; kuko “Iyo intambwe z’umuntu zikomejwe n’Uwiteka akishimira inzira ye; naho yagwa ntazarambarara” (Zab. 37:23-24). . . “Kuko agakiza kadaturuka iburasirazuba, cyangwa iburengerazuba, cyangwa mu butayu bw’imisozi, ahubwo Imana ni yo mucamanza: icisha umwe bugufi, igashyira undi hejuru” (Zab. 75:6-7). Imana yahaye Abisiraeli amategeko yumvikana, igira iti “Muri mwe ntihazaboneka ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro, cyangwa ukora iby’ubupfumu, cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi, cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi. Kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka” (Guteg. 18:10-12). “Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya, akabikora” (Ibyah. 22:15). “Ntimugahindukirira abashitsi cyangwa abapfumu: ntimukabashikishe, ntimukabaraguze ngo mubiyandurishe: ndi Uwiteka Imana yanyu” (Abalewi 19:31). “Kandi ni bababwira ngo: ni mushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu, banwigira bakongorera. Mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye? Nimmusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya! ni batavuga ibihwanye n’iryo jambo, nta museke uzabatambikira.” (Yes. 8:19-20).
Ubu uri mu gusoma aka gatabo, Imana iraguhamagara, iguhugura ngo wihane, uyihe ubugingo bwawe. Nyamara umwuka w’akanyamasyo uri mu mutima wawe urakongorera kubirengerereza, ukanagerageza kuzuza ubwoba mu mutima wawe. Uribaza uti “Mbese ubu abanjye baramvuga iki, inshuti zanjye n’abandi barandeba bate ndamutse nihannye? Byazangendekera bite ndamutse ntongeye kujya mu bitaramo byo kubyina cyangwa ntagiye mu binezeza by’isi?” Aho kureba ubutunzi butagira akagero buri muri Yesu, aho kureba amahoro ye atagira uko asa, n’umunezero we utangaje, n’icyubahiro cye, n’ubugingo buhoraho bwuzuye umunezero, uratekereza ku bintu ugomba kuzibukira, ibyo ugomba kureka, kugira ngo wemerere Yesu ngo yinjire mu mutima wawe. Gutinya amaso y’abantu, no gutinya urupfu bikugira imbata ya Satani . . . “(Yesu) abone uko abatura abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kwose” (Abaheb. 2:15). Umwuka ukurimo ugutera kurengereza kwakira Yesu kandi unangira umutima wawe kugeza ubwo uzakomera nk’igikono cy’akanyamasyo.
5. Ingwe -- ni inyamaswa y’inkazi igira amahane. Urwango n’umujinya n’uburakari kenshi byuzura umutima wa kimuntu. Hari ubwo kenshi ibyo byaha bishobora kugeza umuntu kwica. Ushobora kugerageza kwirinda uburakari, ushobora wenda no kubunesha kugeza ubwo umunsi umwe bushobora kuzaturika nk’umuriro ugurumana. Icyakubera cyiza ni uko wakwemera ko ari ko uteye, ugasaba Yesu ngo agukize uwo mutima mubi. “Noneho, ntimwirakarire” (Itang. 45:5). “Reka umujinya, va mu burakari; ntuhagarike umutima, kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa” (Zab. 37:8). “Uburakari butera urugomo, kandi umujinya umeze nk’isuri; ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari?” (Imig. 27:4). “Ntukihutire kurakara mu mutima; kuko uburakari buba mu mutima w’umupfapfa” (Umubwi. 7:9). “Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya, n’uburakari...” (Abakol. 3:8).
Abantu benshi bagerageza guhosha uburakari bwabo mu kunywa cyangwa kwihorera, nyamara “vino yabo ni ubusagwe bw’ibiyoka, ni ubusagwe bukaze bw’impiri” (Guteg. 32:33). Kwihorera biryohera umutima w’umunyabyaha, nyamara Imana yavuze ko guhora kose ari ukwayo. Yesu yaravuze ati “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” “Mukunde abanzi banyu.” Imana yasezeranije kutubabarira ibyaha byacu ni tubabarira ababitugiriye. Guhorana akabibaro, no kugaragaza umujinya na byo ni ibyangwa n’Uwiteka. Irari ribi ribyara intambara kandi zikamena amaraso na ryo riba mu mutima w’umuntu. Ni yo mpamvu Imana izashyira amahoro y’ukuri mu mitima yacu, niba dushaka ko ayo mahoro aramba.
6. Inzoka -- yashukiye Eva mu murima wa Edeni. Yashenye ubumwe bwiza cyane n’ubwumvikane umuntu yari afitanye n’Imana. Satani, wa mumarayika waguye, yuzuyemo ishyari, agirira[?] Adamu na Eva igihe yababonaga ku isi, bafitanye ubumwe buhagije n’Imana, mu mwanya wa Lusiferi, Ishyari ni ryo ryateye Satani kwiyemeza kubasenya. Yashoboye gusenya ubumwe buhagije bari bafitanye n’Imana n’ubugingo bwabo bari bafite muri Yo. Iryo shyari rya Satani n’iryo rari rye biba mu mitima y’abantu bamwe, iyo babonye ko abandi bamerewe neza kandi bafite umunezero. “Kandi ifuha ntirigondeka, ni nk’imva” (Ind. 8:6). Ishyari rishyira ibitekerezo bibi mu mutima, rigasenya umunezero w’abandi. Ndetse rishobora kugeza umuntu ku kwica. Biboneka cyane mu mubano w’abashyingiranywe. Ishyari ni ryo rikurura ingorane nyinshi n’urwango mu bakozi no mu zindi nzego z’ubuzima. Ndetse n’abakozi b’Imana n’abavugabutumwa n’abapastori na bo rishobora kubatera. Bagomba guhora bari maso, kugira ngo buzure ubwenge, kugira ngo umurimo wabo utononwa n’umwuka w’ishyari wa Satani, Imana iramutse ikoresheje umwe muri bo kurusha abandi.
7. Igikeri -- kirya ibitaka. Gishushanya ubugugu. “Gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose” (1 Tim. 6:10). Muri Zaire, habonekayo ubwoko bw’igikeri bishobora kurya imiswa myinshi cyane kugeza aho biturika bigapfa. Umuntu w’ubugugu nta na rimwe ashobora gupfumbatura ikiganza cye ngo afashe abakene. Ahubwo agerageza kwikubira ubukungu bw’isi akoresheje uburyo bukwiriye n’ubudakwiriye. Nyamara ubutunzi bwe buzaribwa n’inyenzi n’ingese. Yesu yarivugiye ubwe, ati “Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura, bakabwiba, ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe: kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari ho n’umutima wawe uzaba” (Mat. 6:19-21). Akani n’abe bose barimbutse bazize ko yakunze izahabu n’ifeza n’amabuye y’igiciro n’imyenda myiza. (Yosuwa 7). Yuda Isikaryota, umwigishwa wa Yesu, yarimanitse kuko urukundo rw’amafaranga rwari rwatumye agambanira Umwami we n’Umwigisha we. Amafaranga n’izahabu si byo bibi, ahubwo urukundo rw’amafaranga, rwihishe mu mutima ni rwo rubi. Abagabo n’abagore batabarika bo mu nzego zose no mu moko yose basenyesha ubugingo bwabo n’ubw’ababo, irari ribi bafite ryo kuronka amafaranga menshi mu gihe gito. Usanga bashishikariye imikino ya tombola, yo gutega ngo babone inyungu. Kwifuza gukira utarushye kenshi bibyara kwica cyangwa kwiyahura. Gukunda amafaranga n’ubugugu akenshi bijyana no gushaka icyubahiro no kwifuza ububasha. Bwaba ububasha bw’ubutegetsi bwo gutegeka abandi, bwaba ubwo buzanwa n’amafaranga menshi butuma bakandamiza abakene, cyangwa se ububasha bwo mu idini, butuma bamwe usanga bashyushye mu kuyobora itorero kuruta uko bashyuhiye kwegera Imana. Bene abo bacira iteka kuri bamwe mu “bera” batinyuka gukurikira Kristo batiriwe baba abanyetorero runaka.. (Mariko 9:38). Yesu aravuga ati “Mwitonde, kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye” (Luka 12:15). Dore agatekerezo k’umukire w’umupfapfa: “Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane; nuko aribaza mu mutima we ati: Ndagira nte, ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye? Aribwira ati: Ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye, nubake urundi runini, abe ari mo mpunika imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye; ni bwo nzabwira umutima wanjye nti, Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye, unywe, unezerwe. Ariko Imana iramubwira iti: Wa mupfu we, muri iri joro, uranyagwa ubugingo bwawe; nuko ibyo wabitse bizaba ibya nde? Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.” (Luka 12:16-21). “Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, ni yakwa ubugingo bwe” (Mar. 8:36). “Yesu abwira abigishwa be, ati Ntimukiganyire, ngo mutekereze iby’ubugingo, muti Tuzarya iki? cyangwa iby’umubiri, muti Tuzambara iki?. . . Kuko ubugingo buruta ibyo kurya . . . Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikeneye. Ahubwo mushake ubwami bwe kuko ari ho ibyo muzabyongererwa. . . kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n’imitima yanyu izaba” (Luka 12:22, 23, 30, 31, 34).
8. Satani, se w’ababeshyi bose n’ibinyoma byose hano ni we utera ibyaha byose. Ni we uganje mu mutima hose. Yesu yaravuze ati “Mukomoka kuri so, Satani; kandi ibyo so ararikira, ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi; kandi ntiyahagaze mu by’ukuri, kuko ukuri kutari muri we. N’avuga ibinyoma, aravuga iby’ubwe, kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma” (Yoh. 8:44). Ikinyoma cy’ubusa busa na cyo ni kibi nk’ikinyoma kinini. Hariho ibinyoma umuntu avuga, hari ibyo yandika, hari n’ibyo akora. Umuntu w’indyarya na we aba ari umunyabinyoma, kuko yigira nk’imana itabeshya. Umukristo ntakwiriye kubeshya na rimwe. “Ni tuvuga yuko dufatanije na yo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, tudakurikiza ukuri, turabeshya” (1 Yoh. 1:6). “Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi, n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora” (Ibyah. 22:15). Mu bintu birindwi Uwiteka yanga harimo “...ururimi rubeshya ...n’umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma” (Imig. 6:16-19).
9. Inyenyeri - yerekana umutima-nama uri mu muntu wese. Muri iyi shusho, iyo nyenyeri irijimye, irasa nabi, ntikigira umucyo. Isa n’iyihumishijwe n’ibyaha by’ibitumano bidasiba kujya muri uwo mutima iteka. Bene uwo mutima-nama warahumye, waragoramye, ku buryo uba utagishobora kumenya niba ibyo ukora ari byiza cyangwa bibi. Uwo mutima-nama rimwe na rimwe uba utuje, ubundi ukaba ubuze amahoro. Urega igihe wagombaga kubabarira, ukababarira igihe wagombaga kurega. “Ariko Umwuka avuga yeruye ati: Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni, bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo...” (1 Tim. 4:1-2). “Imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi...” (Abaheb. 10:22). Bene uwo mutima-nama usa n’uwashiririjwe n’icyuma gishyushye (ni ukuvuga ko imyanda iba itwitswe).
10. Ijisho ry’Imana - rireba ibikorerwa mu mutima byose. Nta gishobora gucika ijisho ryayo rimurika hose. Ni yo mpamvu Imana ibona ibitekerezo bihishwe byose n’iby’umutima wibwira byose. (Muri aya mashusho, ijisho rishobora kwerekana kandi imimerere yo mu maso y’umuntu.)
11. Udushashi tw’umuriro - utwo dushashi dukikije umutima twerekana urukundo rw’Imana rukikije umutima w’umunyabyaha. Mu by’ukuri Imana yanga icyaha, nyamara iradukunda, kandi nti yishimira urupfu rw’umunyabyaha, ahubwo ishimishwa n’uko yihana, agakizwa, akabaho. Yesu yaje gukiza abanyabyaha. Luka 15:10. Haba umunezero mwinshi mu ijuru kubera umunyabyaha umwe wihannye. Utwo turimi tw’umuriro twerekana kandi amaraso ya Yesu Kristo. “Umwana w’intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yoh. 1:29).
12. Umumarayika - yerekana Ijambo ry’Imana. Imana yifuza kuvugana n’umugabo n’umugore baremerewe n’imitwaro y’ibyaha, kugira ngo bisubiremo, umucyo w’Imana n’urukundo rwayo bibashe kwinjira mu mitima yabo.
13. Inuma - ni ikimenyetso cy’Umwuka Wera, Umwuka w’ukuri, utsinda ab’isi, abemeza iby’icyaha, n’ibyo gukiranuka, n’iby’amateka. (Yoh. 16:8). Muri iyi shusho, Umwuka Wera ari hanze y’umutima. Ntashobora kuba ahantu icyaha kimitse ubwami bwacyo.
Niba ishusho y’uyu mutima yerekana uko umutima wawe bwite umeze, icyo usigaranye ni ugutakira Umwami Imana. Mukingurire umutima wawe, maze ureke umucyo w’Ijambo ryayo winjiremo. “Izere Umwami Yesu urakira.” Imana ishaka kubikora, yasezeranye guhindura umutima wawe, ikaguha umutima mushya, ukoreshwa n’umwuka mushya. Ishusho ya kabiri yerekana ibyo ngibyo.