← Umutima w'UmuntuIgice cya 2 muri 10

2.Ishusho ya Kabiri: Umutima utsinzwe, ushaka agakiza

Iyi shusho yerekana umutima wihana utangiye gushaka Imana. Umumarayika afashe inkota mu ntoki, ni yo Jambo ry’Imana. “...rizima rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira” (Heb. 9:27).

UMUTIMA UTSINZWE, USHAKA AGAKIZA
UMUTIMA UTSINZWE, USHAKA AGAKIZA

Nuko Ijambo ry’Imana ryibutsa umuntu ko “..ibihembo by’ibyaha ari urupfu.” Abanyabyaha n’abatizera bazajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku.

Umumarayika afite igihanga cy’umuntu mu kundi kuboko. Ibyo bibutsa abanyabyaha ko tugomba gupfa twese. Umubiri wacu dukunda cyane, tukawambika, tukawugaburira, tukawurimbisha, tukawukenura kugira ngo tuwumare irari, uwo mubiri uzapfa unogoke, uribwe n’inyo. Na ho imitima yacu n’umwuka wacu bibeho iteka bizagaragare umunsi umwe imbere y’urukiko rw’Imana.

Turabona hano umunyabyaha utangiye kumva Ubutumwa bw’Imana, no gukingurira umutima we urukundo rw’Imana. Umwuka Wera atangiye kumurikira muri uyu mutima wijimishijwe n’ibyaha. Umucyo w’Imana winjira mu rusengero rwayo, wirukana umwijima wose. Inyamaswa z’ubwoko butari bumwe, zigereranywa n’ibyaha, zirahunze. Nuko, mugenzi wanjye usoma aka gatabo, emerera Yesu, we mucyo w’isi, kwinjira mu mutima wawe, kugira ngo uvanwemo umwijima n’imirimo yawo, nk’uko iyi shusho ibyerekana. Yesu yaravuze ati “Ni jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo” (Yoh. 8:12). Nta bwo ushobora kwirukana umwijima mu mutima wawe ukoresheje imbaraga zawe bwite, cyangwa ubwenge bwawe, cyangwa ubwenge bw’abandi. Uburyo bworoshye cyane, kandi butavuguruzwa - mu by’ukuri, uburyo bumwe rukumbi bwo kwirukanisha umwijima, ni ukureka umucyo wa Yesu ukinjira, kuko uwo mwijima ari ibyaha byacu. Koko ukwezi n’inyenyeri bitumurikira buhoro mu ijoro, ariko iyo izuba rirashe, umwijima, ndetse n’utwo tumuri duto ntibigaragara. Yesu ni we “Zuba ryo gukiranuka.” (Mal. 4:2). Igihe Umwami Yesu yinjiraga mu rusengero i Yerusalemu, yirukanye abaguriragamo inka n’intama n’inuma, yubika ameza y’abavunjaga, aravuga ati “Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo, ariko mwebwe mwayihinduye isenga ry’abambuzi” (Mat. 21:13).

Umubiri wawe ubereyeho kuba urusengero rw’Imana ari yo nzu yayo. Irashaka kuruturamo, kururimbisha, no kurwuzuza umucyo wayo n’urukundo rwayo n’umunezero wayo. Yesu ntiyaje kutubabarira ibyaha byacu gusa, ahubwo yaje no kutubatura ku ngoyi z’ububasha bw’icyaha. “Nuko Umwana n’ababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri” (Yoh. 8:36).