Intangiriro
Umutima w’Umuntu, Urusengero rw’Imana Cyangwa Aho Satani Akorera
(1 Yohana 3:4-10)
Aka gatabo si ubwa mbere kandikwa. Kabanje kwandikirwa mu Bufaransa, hashize imyaka irenga magana abiri, kandi kafashije abantu batagira ingano. Ni indorerwamo y’iby’umwuka abantu bagiye bireberamo uko bameze mu bugingo bw’umutima, nk’uko Imana ubwayo ibubona. Ababoneye ibyaha byo mu mitima yabo muri aka gatabo, kandi bakihana, bakabona umutima mushya n’umwuka mushya, ni benshi.
Uko usoma aka gatabo, ujye wibuka ko ari indorerwamo ushobora kwibonamo wowe ubwawe. Waba uri umuntu utizera, waba ukijijwe, waba utemera ibivugwa mu Ijambo ry’Imana, cyangwa Umukristo wasubiye inyuma, uzasangamo ishusho yawe nk’uko Imana iyibona. Imana ntirobanura abantu ku butoni. Ireba mu mutima w’umuntu.
Satani ni we se w’ibinyoma, n’umwami w’umwijima n’imana y’ab’isi. Yigira nk’umumarayika w’umucyo. Nyamara ntakiri umumarayika w’umucyo nk’uko benshi bakibyibwira, kandi baba bashaka ko uko ameze kutagaragara. Ubu hariho abigisha ibitari iby’ukuri kuri Kristo, nk’uko bahozeho na kera. Ibyo si igitangaza, kuko Satani na we ubwe yihindura nk’umumarayika w’umucyo. (2 Abakor. 11:13-14). Satani, imana y’iki gihe ahuma amaso y’imitima y’abantu n’ubwenge bwabo “kugira ngo umucyo w’Ubutumwa Bwiza bwa Kristo utabatambikira..” (2 Abakor. 4:4). Abanyabyaha bose n’abatizera bose, bameze nk’abapfu n’impumyi imbere y’Imana “bakurikiza imigenzo y’iyi si, bagakurikiza umwami utegeka ikirere, ni we mwuka ukorera mu batumvira Imana” (Abefeso 2:1-2). Uretse ko amaso yabo yahumuka bakabona ukuntu ari abo kurimbuka, naho ubundi inzira bakurikiye ni inzira ijya mu irimbukiro ry’iteka. Uvuga ko adafite icyaha aba yibeshya.
Mu gusoma aka gatabo, no kwiga amashusho akarimo, urashobora kubonamo ishusho y’umutima wawe. Ntubuze itara ry’Imana kukumurikira ngo ubone uko umutima wawe uteye. Wemere ibyaha byawe, ntuhakane ko bitakubamo, kuko Ijambo ry’Imana ritubwira ngo: “Ni tuvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kukaba kutari muri twe.” “Ni twatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose” (1 Yoh. 1:8-10). “Amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose” (1 Yoh. 1:7). Wumvira Satani cyangwa wumvira Imana; ni ukuvuga ngo uri imbata y’icyaha cyangwa ukorera Imana. Niba icyaha ari cyo gitegeka ubugingo bwawe, we kubihakana, ahubwo utakire Imana, na yo yiteguye kukubatuza Yesu Kristo wazanywe muri iyi si no kugira ngo akize abanyabyaha, abavane munsi y’ububasha Satani abafiteho ku bw’icyaha. Yesu ni we Mucunguzi wacu. Uri imbere y’Imana yera ibona ibihishwe byose, ibyo utekereza n’ibyo ukora rwihishwa. Ntushobora kwihisha Imana, cyangwa kuyihisha ibyo ukora. None se, uwaremye ugutwi, yananirwa kumva? cyangwa uwaremye ijisho, yananirwa kubona?
“Kandi amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye” (2 Ngoma 16:9).
“Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y’umuntu, kandi ireba amajya ye yose. Nta mwijima, cyangwa igicucu cy’urupfu, aho inkozi z’ibibi zishobora kwihisha” (Yobu 34:21-22).
“Ariko Yesu ntiyabiringira, kuko yari azi abantu bose” (Yoh. 2:24).
Nuko rero: “Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa. Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, umutima we ntubemo uburiganya” (Zab. 32:1-2). (Soma na Zaburi 51.) Yesu aracyaduhamagara uyu munsi, ati “Mwese abarushye n’abaremerewe, ni muze munsange, ndabaruhura” (Mat. 11:28).
J. R. Gschwend.