← Umutima w'UmuntuIgice cya 6 muri 10

6.Ishusho ya Gatandatu: Umutima woshywa kandi uciwemo ibice

Dore ishusho iteye agahinda y’umuntu wasubiye inyuma. Rimwe mu maso ye rirahumirije, kuko atangiye gusinzira mu bugingo bwe bwa Gikristo. Irindi jisho rirakanuye cyane, rirareba impande zose ridafite isoni, rireshya iby’isi Umucyo wari muri we warazimye, kandi ibimenyetso byo mu mutima we byerekana ko yiteguye kubabarana na Kristo ntibikigaragara cyane. Azengurutswe n’ibigeragezo, kandi aho kubitsinda, abigwamo. Aho kumva ijwi ry’Imana, atangira kumva amoshya y’umushukanyi arimo uburyarya, amugira n’ibyo amusezeranya, amubeshya. Birashoboka ko akijya mu rusengero, ahishije urukundo rw’iby’isi munsi y’umwitero w’idini, ariko gukunda Imana kuba gukonje muri we. Ubwenge bwe bwigabanijemo intekerezo zinyuranije. Atangiye kwinezeza mu by’isi, nubwo akiyita ukunda Imana mu mutima we. Inyenyeri yo mu mutima ari yo mutima-nama we igenda izima. Ntacyikorera umusaraba we anezerewe, ahubwo wamuhindukiriye umutwaro uremereye atanifuza gutwara. Kwizera kwe gutangiye guhengama. Areka kuvugana n’Imana mu gusenga, areka no kwitwararika iby’umutima no kubyitaho. Buhoro buhoro agenda aha umwanya umushukanyi uhora yubikiye hafi y’umutima we... Arushaho kunezezwa no kugendana n’ab’isi kuruta gufatanya n’abizera by’ukuri.

UMUTIMA WOSHYWA KANDI UCIWEMO IBICE
UMUTIMA WOSHYWA KANDI UCIWEMO IBICE

Umwuka wa paon (cya gisiga twabonye) werekana ubwibone urashaka gusubira mu mutima we. Uyu Mukristo ahari yibagiwe ko yakijijwe n’ubuntu gusa, none ahindutse Umukristo w’umwibone. Ubusinzi buriho burakomanga ku rugi, burashaka kwinjira. Akenshi bitangira ni ruto ni ruto, ngo “nta cyaha kirimo,” cyane cyane nk’igihe aba aherakeranije n’inshuti ze z’ab’isi, cyangwa yatumiwe mu birori. Aho hose ahagirira isoni n’ubwoba byo kwigaragaza ko atandukanye na bo, cyangwa ko ari udashabutse, cyangwa ko yirya. Nuko Satani amwongorera ko inshuro imwe itazagira icyo itwara ubugingo bwe bw’umwuka. Atangira kumva ibyifuzo n’intekerezo bya kamere. Birashoboka ko ako kanya yishimira ibiganiro by’amashyengo mabi no kujya mu kabari no mu mazu y’imbyino, no gukunda kujya aho ab’isi binezereza, ari Satani abonera urwaho rwo kongorera umuntu ko icyaha ari kamere ku muntu kandi ko gucumura rimwe atari ugukora icyaha.

Birumvikana ko nta cyo dushobora gukora ngo tubuze inyoni zo mu gasozi n’ibitekerezo bibi kandi byanduye kuguruka hejuru y’imitwe yacu. Ariko turiho urubanza niba tubireka bigahagarara ku mitwe yacu kandi niba tubireka bikarika mu mitima yacu kugira ngo bibundikiremo ibikorwa bibi. Ni duhereza agatoki umwanzi ntazabura gukamata n’akaboko kose, bityo azakururira ubugingo n’umwuka mu muriro utazima. Ni yo mpamvu Imana iduhugurira guhunga irari rya gisore, tukareka gukinisha icyaha uko cyaza kimeze kose. Ni ngombwa guhungira kuri Yesu ubohora abanyabyaha, akabaneshereza ibyaha.

Umuntu mubona apfumagura umutima n’icyuma muri iyi shusho agereranywa n’abakobanyi n’abarwanya Ubukristo. Iminwa yabo ikobana n’indimi zabo zizimura babiteresha imitima y’Abakristo ibyuma bakayikomeretsa. Umutima uciyemo ibice nta bwo ushobora guhonoka ibitero bimeze bityo. Umukristo umeze atyo atangira gutinya abantu kurusha Imana. Gutinya ibyo bazamuvuga n’ibyo bazamugirira kumuhindura imbata y’abantu, kugatuma yigira kure y’Imana. Kugwa nabi no kurakara bigaragara cyane cyane mu bihe umuntu afite impagarara cyangwa yahemukiwe kandi bikarwanira kwinjira mu mutima. Cya cyago cy’inzoka y’ishyari kigaruka iyo tubonye ko abandi baturushije guhirwa cyangwa kugira ukuboko kwiza. Iyo nzoka twayiha akanzu na gato ntitumenye igihe yinjiriye, ubwo urwango n’ubwibone bikaba bibonye akanya.

Biroroshye cyane kureka urukundo rw’amafaranga rukinjira mu mitima yacu niba tutitondera imiburo y’Umwami wacu Yesu Kristo, ubwo yavugaga ati “Mube maso, musenge, mutajya mu moshya” (Mat. 26:41). 1 Abakorinto 10:12 haratubwira ngo “Nuko rero uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa.” “Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani” (Abef. 6:11-18).