4.Ishusho ya Kane: Uwabambanywe na Kristo
Iyi shusho yerekana Umukristo wamaze kubona amahoro y’ukuri, kandi wacunguwe n’igitambo cy’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo. Nta kindi acyirata “keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo, wateyeko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.” (Gal. 6:14).
Yesu yapfiriye ku musaraba kugira ngo muri We dushobore “gupfa ku byaha, duhereko tubeho ku gukiranuka” (1 Pet. 2:24); ni Umukristo ubambwe ku by’isi. Mu Bagalatiya 5:16 hadutegeka kuyoborwa n’Umwuka, no kudakora ibyo kamere irarikira, kandi no mu Bagalatiya 5:25 haratubwira ngo “Niba tubeshwaho n’Umwuka, tujye tuyoborwa n’Umwuka.”
Muri iyi shusho, turabonamo inkingi Yesu yaziritsweho, amaze kwamburwa imyambaro ye. Turahabona n’ibiboko bamukubitishije cyane, kuko “igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we.” “Yashenjaguriwe ibicumuro byacu.” “Herode n’abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambika umwenda ukerengana bamaze kumukubita ibiboko. Nuko bamaze kuboha ikamba ry’amahwa, barimwambika mu mutwe,” aho kumwambika iry’izahabu. Bamushyira urubingo mu kuboko kw’iburyo, aho kuhashyira inkoni y’Umwami, baramupfukamira, baramushinyagurira, bati “Ni amahoro, Mwami w’Abayuda!” Bamucira amacandwe, benda rwa rubingo baramukubita mu mutwe. Nuko bamaze kumushinyagurira, bamujyana kumubamba
“Nabambanywe na Kristo.” Gal. 2:20
“Mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Yesu Kristo.” Rom. 6:11
“Ariko jyewe sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo.” Gal. 6:14

Hariho Abakristo benshi bo ku izina gusa, bajya gusenga mu nsengero, bahabwa igaburo ryera, baririmba indirimbo, nyamara bahora basubira kubambisha Yesu imirimo yabo y’ubugome. “Umbwira ati: Mwami, Mwami, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka” (Mat. 7:21).
Muri iyi shusho, turabonamo uruhago rwa Yuda, wagambaniye Umwami Yesu, akamugurisha ibice by’ifeza mirongo itatu, bitewe n’uko gukunda amafaranga byari byaragize umutima we imbata; kandi bihuma umwuka we. Itara n’umunyururu... byakoreshejwe n’abasirikare baje gufata Yesu nijoro. Bakoresheje ibidongi bafindira ikanzu ye, ubwo baba basohoje ubuhanuzi bw’Imana, ngo “Bagabana imyenda yanjye, bafindira umwambaro wanjye.” Bambura Yesu ikintu cyose, baramuta, bati “Ntidushaka ko uyu muntu adutegeka!”
Abantu bose bifuza kubona imigisha y’Imana nk’imvura n’izuba, ariko ntibashaka gutegekwa n’Imana yonyine. Hariho bamwe bumva ko Imana itariho keretse iyo bageze mu gihe cy’ibyago, cyangwa cy’ubwihebe.
Umusirikare amucumita icyumu rye mu rubavu, “ako kanya havamo amazi avanze n’amaraso.” Kandi, mbere yuko inkoko ibike, Petero yari amaze kumwihakanira gatatu imbere y’umuja w’umukobwa, ariko hanyuma yabyihannye arira cyane. Mbese, uhamya Yesu mu magambo yawe no mu byo ukora? Cyangwa ugira isoni zo kumuvuga imbere y’abantu? Ni yo mpamvu, “Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru. Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru” (Mat. 10:32-33).
Yesu arongera ati “Kandi utikorera umusaraba we, ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye” (Mat. 10:38). Hahirwa abashikama ku rutare, ni rwo Yesu Kristo!
“Yesu ni We nihishemo:
Yamberey’ubuhungiro.
Nta cyankurahw amahoro;
Yamberey’ubuhungiro.
Umwami n’igitare gikomeye,
Gikomeye, gikomeye;
Umwami n’igitare gikomeye,
Yamberey’ubuhungiro.”
(Indirimbo 167)