3.Ishusho ya Gatatu: Umutima wihana
Iyi shusho yerekana uko umutima w’umunyabyaha wihana by’ukuri umeze. Ubu, ari gutekereza ku byaha bye byinshi bikabije, kandi biteye ubwoba, Yesu yapfiriye ku musaraba. Iyo abonye umusaraba umumarayika w’Ijambo ry’Imana amuhishuriye, ibyo biba bihagije kumena umutima we ushenjaguwe, akihana by’ukuri ibyaha bye byose, kandi akumva afite agahinda mu mutima we wose. Iyo amenye iby’urukundo rutagira akagero Imana yerekaniye muri Yesu Kristo, urwo rukundo rucengera mu mutima we. Ubwo atangira gusobanukirwa ko Yesu Kristo, Umwana w’Imana, yazanywe no kuvanaho ibyaha bye, kuko yemeye kumupfira ku “giti cy’ikivume.”
Ukuntu Yesu yakubiswe, akambikwa ikamba ry’amahwa, agaterwa imisumari mu biganza no mu birenge, agapfira ku musaraba ku bw’ibyaha byacu, ibyo bigaragarira neza cyane bundi bushya umunyabyaha wihana, bikamubabaza mu mutima we bigahindura n’ubugingo bwe. Iyo asoma Ijambo ry’Imana, yireberamo nk’uwirebera[?] mu ndorerwamo, nuko agatangira kurushaho gutekereza ukuntu yagiye kure y’Imana n’ukuntu yishe amategeko yayo. Yumva ashenjaguwe cyane, ari nk’umenaguritse imbere y’Imana, maze iyo akinguye umutima we imbere yayo, arira, ababarana agahinda, Yesu aramwegera. Maze urukundo n’amahoro by’Imana bigasaba umutima we, igihe amenya ko “amaraso ya Yesu Kristo, Umwana w’Imana, atwezaho ibyaha byose” (1 Yoh. 1:7). “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse, kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe” (Zab. 34:18). Hari ahandi Ijambo ry’Imana rivuga ngo “Uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’Ijambo ryanjye” (Yes. 66:2). Umwuka Wera amusubiriramo aya magambo ya Yesu, ngo “Mwana wanjye, igendere, ibyaha byawe urabibabariwe.” Uwo munyabyaha ahora areba ku musaraba, ahabona amaraso ya Yesu, akizera ko ari we ubwe ibyo byakorewe, akumva yoroherejwe gahoro gahoro umutwaro w’ibyaha bye, kuko Yesu ubwe yikoreye imitwaro yacu n’imibabaro yacu. Umunyabyaha rero ubwo asobanukirwa ko ibyaha byacu ari byo Yesu yababarijwe agashenyagurirwa gukiranirwa kwacu, kandi ko “Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese” (Yes. 53).

Umucyo w’Umwuka Wera noneho wuzura umutima wahoze wanduye kandi wuzuyemo umwijima. Uwo mucyo w’Umwuka Wera urawusukura, ukawejesha amaraso ya Yesu nk’urubura. (Yes. 1:18). “Umwuka w’Imana ubwe, ahamanya n’umwuka wacu, yuko turi abana b’Imana” (Rom. 8:16). Noneho aba yiringiye adashidikanya ko “...uwizera Umwami Yesu, atarimbuka, ahubwo ahabwa ubugingo buhoraho.” Kuko “ari we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ni ko kubabarirwa ibicumuro byacu, nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri” (Abef. 1:7). Irari ribi ry’umubiri risimburwa no gushaka cyane kwiyegurira Imana, no kuyikorera “Yo yabanje kudukunda.” Aho gukunda isi n’iby’isi, noneho akunda Imana n’ibintu by’Imana.
Muri iyi shusho, inyamaswa zerekana ibyaha ziri hanze y’umutima w’uwo muntu. Nyamara Satani ntashaka gusiga ubuturo bwe yahozemo, bituma areba inyuma, yiringiye kuzongera kubusubiramo. Ngiyo mpamvu Umwami Yesu aduhugurira kuba maso no gusenga kugira ngo dushobore kurwanya umwanzi, kugira ngo atuveho.