5.Ishusho ya Gatanu: Urusengero rw’Imana
Dore umutima utunganijwe, wejejwe w’umunyabyaha wakijijwe n’ubuntu n’imbabazi by’Imana bitagira akagero. Uyu mutima wahindutse by’ukuri urusengero rw’Imana, ubuturo bw’Imana, Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, nk’uko Yesu Kristo yasezeranye, ati “Umuntu n’ankunda, azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda; tuzaza aho ari, tugumane na we” (Yoh. 14:23). Muri Yesu Kristo, Imana ihesha umuntu icyubahiro ikamuha umugisha, ikamutunganya.
Ubu uyu mutima ni urusengero rw’Imana. Ibyaha byawirukanywemo. Mu cyimbo cy’inyamaswa zigengwa na Satani, se w’ibinyoma, turabonamo Umwuka Wera, ari we Mwuka w’ukuri. Uyu mutima wahoze ari icyicaro cy’ibya kamere, wahindutse igiti cyiza cyera imbuto z’Umwuka ari zo: urukundo -- umunezero -- amahoro -- kwicisha bugufi -- kugira neza -- ingeso nziza -- gukiranuka -- kwihangana -- ubugwaneza -- kwirinda, n’izindi nyinshi zishimisha Imana n’abantu. Ubu uyu mutima ni ishami ry’umuzabibu w’ukuri, ni wo Mwami wacu Yesu Kristo; kandi iryo shami ryera imbuto. Igituma uwo muntu ashobora kwera
Urukundo — Umunezero — Amahoro — Kwihangana — Kugira neza — Ingeso nziza — Gukiranuka — Kugwa neza — Kwirinda. Gal. 5:22 imbuto nyinshi ni uko aguma muri Kristo, kandi Kristo n’amategeko ye aguma muri we. (Yoh. 15:1-10). Kuko uyu muntu yujujwe Umwuka Wera, kandi akaba yarabatijwe n’Umwuka Wera, afite imbaraga zo kunesha kamere muntu n’irari ryayo, no kubamba umuntu wa kera (Kol. 3:9). Nta bwo akiberaho kureba gusa, cyangwa kwumvisha amatwi, cyangwa kwumvisha intoki, ahubwo abeshwaho no kwizera, kuko kwizera Yesu Kristo ari ko kunesha iby’isi. Uyu muntu abana ibyiringiro bidakuka kandi bikomezwa n’ibyiringiro byiza byo kuzagaruka kw’Umwami wacu Yesu Kristo. Abeshwaho n’urukundo rw’Imana ruhorano iteka ryose, kandi akaguma muri rwo.

“Hahirwa ab’imitima iboneye, kuko ari bo bazabona Imana” (Mat. 5:8). Umwami Dawidi yari azi ko intambara ikomeye yaberaga mu mutima we, nubwo yari akize bwose, kandi akaba yaranesheje abanzi be baturuka hanze. Yabonye kandi n’ubukene bwo mu mutima we, ni ko asenga ati “O! Mana, undememo umutima wera: unsubizemo umutima ukomeye” (Zab. 51:10). Nta n’umwe muri twe ushobora kweza umutima we; nta n’ushobora kandi kwiremamo umutima utunganye. Keretse umuntu yihannye mu kuri kose imbere y’Imana nk’uko Dawidi yabigenje, asaba Imana ngo imuhe umutima mushya; aho ni ho byashoboka. Imana irashaka gukora icyo kintu gishya muri wowe. Nta bwo mu guterateranya imyenda yacitse n’iy’ubushwambagara bwo kutabera kwawe ubwawe n’amasezerano yawe y’ibinyoma, ushobora guhindura umutima wawe inturo y’Imana ikwiriye. Imana yo, icyo yifuza ni ukugufasha, kuko yasezeranye isezerano ryiza ry’agatangaza, iti “Nzabanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n’ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya; nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye. Kandi nzabashyiramo Umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n’amategeko yanjye, mukayasohoza” (Ezek. 36:25-27). Iyi ni yo nsobanura y’Isezerano Rishya Imana yashyirishijeho umukono wawo amaraso y’Umwana wayo Yesu Kristo.
Muri iyi shusho turuzi ko umumarayika yagarutse. Abamarayika bagenewe gukorera abazaragwa ubugingo buhoraho. Bashinzwe kubambisha amahema yo kugota abubaha Imana. (Zab. 34:7; 91:11-12; Dan. 6:22; Mat. 2:13; Ibyak. 5:19; 12:7-10).
Umwanzi Satani na we aragaragara muri iyi shusho. Arubikiye hafi y’umutima, ategereje ko yabona akanya ko gusubira mu nturo ye ya kera. Ni yo mpamvu Intumwa Petero aduhugurira kuba maso no gusenga, agira ati “Umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera” (1 Pet. 5:8). Akenshi, yihinduranyamo umumarayika w’umucyo, ashukisha abizera badashikamye kwifuza kw’iyi si. Ariyoberanya ku buryo ageza n’aho ashobora gushuka abayoboka kurusha abandi bo mu ntore z’Imana. Nyamara, ni turwanya Satani azaduhungira kure yacu. (Yak. 4:7).