← Umutima w'UmuntuIgice cya 10 muri 10

10.Ishusho ya Cumi: Injira mu bwiza bw’Umukiza wawe

INJIRA MU BWIZA BW’UMUKIZA WAWE
INJIRA MU BWIZA BW’UMUKIZA WAWE

Yesu yaravuze ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera naho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera, ntazapfa iteka ryose” (Yoh. 11:25-26). “Uwumva ijambo ryanjye, akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu, ageze mu bugingo” (Yoh. 5:24). Urupfu ntiruba rugitera ubwoba Umukristo, cyangwa ngo rumuhindisha umushitsi: “Ariko uyu mubiri ubora n’umara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo: Urupfu rumizwe no kunesha. Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he? Ibyaha ni byo rubori rw’urupfu, kandi imbaraga z’ibyaha ni amategeko. Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo” (1 Abakor. 15:54-57).

Umuntu wagendanye n’Imana, akabana na yo, ntagira ubwoba bw’urupfu. Iyo igihe cye kigeze, agenda anezerewe nk’uko Intumwa Paulo yabivuze ati “Nifuza kugenda ngo mbane na Kristo, kuko ari byo birushaho kumbera byiza cyane” (Fil. 1:23).

Umukristo agira urukumbuzi rwo kureba Yesu bahanganye amaso, ahora afite ishyushyu ryo kureba uwamupfiriye ku musaraba, kugira ngo amucungure. Umwuka Wera amwibutsa amagambo ya Yesu, ubwo yavugaga ati “Ntimuhagarike imitima yanyu; mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi.... Nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo” (Yoh. 14:1-3). “...Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kwumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabiteguriye abayikunda” (1 Abakor. 2:9).

Nta magambo ariho ashobora gusobanura neza cyangwa kurondora ubwiza bwo mu ijuru bwateguriwe abagendera mu nzira Umwami wacu Yesu Kristo yagenderagamo akiri ku isi.

Mu mwanya w’igikanka giteye ubwoba (urupfu) turabona muri iyi shusho ya nyuma ishusho y’umumarayika, intumwa y’Imana. Arategereje ngo ajyane ku Mana uyu munyabyaha watsindishirijwe. Umwuka n’ubugingo bwe byabohowe ku ngoyi z’umubiri upfa, bigafata ikirere bisanga uwo yakundaga, uwo yitangiye gukorera akiri mu mubiri, agapfa akiri muri we. Imana yiteguye kumwakirana amagambo meza y’ikaze y’Umwami we, ngo “Nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja” (Mat. 25:21). Satani ntaba akimufiteho ububasha, kuko “Urupfu rw’abakunzi be (Uwiteka) ari urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka” (Zab. 116:15). “Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti: Andika uti Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu. Umwuka na we aravuga ati Ye, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye” (Ibyah. 14:13).

Wowe usoma iyi “Ndorerwamo y’Umutima”, Imana igufashe guha umutima wawe Uwagukunze, kuko muri uyu mwanya akwinginga, avuga ati “Mwana wanjye, mpa umutima wawe” (Imig. 23:26). Uhe Yesu umutima wawe unaniwe, umutima wawe uhemukiwe kandi ubabazwa, na we azaguha umutima mushya n’umwuka mushya. Ntukundire umutima wawe ko ugushukisha irari ryawo ngo ukurikize ibyo utekereza, kuko “Uwiringira umutima we ubwawo ari umupfapfa, ariko ugendera mu bwenge azakizwa” (Imig. 28:26). Reka ibyaha byawe kandi wizirike ku gukiranuka, kuko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho, muri Yesu Kristo, Umwami wacu” (Rom. 6:23).

Nawe wamaze guha ubugingo bwawe Imana, shikama ku cyo wahawe ku bwo kwizera no ku bw’urukundo bibonerwa muri Yesu Kristo, kubera ibyo Intumwa Paulo ahamya muri 2 Timoteyo 1:12: “...kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije, kugeza kuri urya munsi.” “Mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera, mwikomereze mu rukundo rw’Imana, mutegereze ... Umwami wacu Yesu Kristo”, ni We Nzira n’Ukuri n’Ubugingo, ni We Mwami wacu uzagaruka vuba kwakira abe --- “Ni Umwami w’abami, ni Umutware atwara abatware.”

“Nuko Ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y’ubwiza bwayo mudafite inenge, ahubwo mwishimye bihebuje, ni yo Mana imwe yonyine, n’Umukiza wacu wadukirishije Yesu Kristo Umwami wacu: icyubahiro n’ubushobozi no kuganza n’ubutware bibe ibyayo, uhereye kera kose, ukageza na none, n’iteka ryose, Amen.” (Yuda 24, 25)