GushimishaIndirimbo ya 427 mu Gushimisha

Urukundo rwa Yesu

1

Urukundo rwa Yesu

Koko rwatugezeho,

Rudukura mu kaga

Ko gukund’ iby’ iyi si

Gusubiramo

Yes’ arakiza: ( X 3)

Ni we wankijije

2

Mwemeye kw abakiza,

Mukabambanwa na We

Yes’ azabajyan’ i We,

Mu bgiza budashira

3

Abahaw’ Umwuka we,

Mugahinduka bashya,

Mujye mumunambaho,

Muzageze ku gupfa

4

Ariko mbaburire,

Abajya bigumanya,

Mbese, muzageza he

Kutagir’ ibyishimo?

5

Reka kwihakirizwa:

Abo si bo bakiza !

Kandi ntibakwandika

Mu Gitabo cya Yesu !

6

Kwihana s’ ubuhanga

Cyangwa guca mu bgenge,

Keretse kwanamiza

Yuk’ ur’ umunyabyaha

7

Abakunda kwihana,

Mukareba Siyoni

Yo mw ijuru ry’Imana,

Mujye muhishimira !