Dukomeze gutambuka
Dukomeze gutambuka
Kuko Satan’ arindira
Kutubona tunanirwa
Ngw atwicir’ umumaro pe !
Gusubiramo
Mpisemo guhora nkizwa,
Ngashingwa mu gakiza ke:
Sinzava mu gakiza ke !
Bahungu, namwe bakobwa,
Mukijijwe n’ amaraso,
Nimufash’ abananiwe
Bavuye ku Musaraba
Bagabo, namwe bagore,
Muze, dukizw’ ibyo mu ngo,
Kukw ibigusha birimo
Bitubuza kujy’ imbere
Umv’ umuhanuz’ Elisa,
Uko yavuye Namani;
Maz’ amuh’ ingemu nyinshi,
Elis’ arabihakana
Namani yarakijijwe,
Ashim’ Iman’ ihoraho;
Arerur’ avug’ aty’ ati:
Iman’ iba mw Israyeli !
Va mu kibi cya Gehazi
Wakurikiy’ indamu mbi!
Ni we wajyany’ ibibembe
Bya Namani yakijijwe
Abantu bose bo mw isi,
Abagabo n’ abagore,
Bataz’ ubuntu bga Yesu,
Tubah’ impumuro nziza
Twitandukanye n’ ab’ isi,
Ngo bitume bakanguka,
Bave no mu butamenya,
Bumvir’Imana y’ ukuri
Namw’ abakunda Siyoni,
Murek’ idin’ ikayutse;
Nta n’ icyo yabamarira:
Ikunda gushimwa gusa