← GushimishaIndirimbo ya 376 mu Gushimisha
Mwami Yesu
1
Mwami Yesu,
Nyir’ ubuntu n’ ibambe,
Menyesh’ icyakwemeje
Wa Musaraba kera !
Gusubiramo
Ni kubgawe, mwana,
Nemeye gutukwa
No guhemurwa ntyo,
Nzir’ ibyaha byawe
2
Mwami Yesu,
Nyir’ ubuntu n’ ibambe
Dor’ ibyaha nakoze !
Ndaje, nsaby’ imbabazi