GushimishaIndirimbo ya 375 mu Gushimisha

Habay’umunsi w’ishimwe mw’ijuru

1

Habay’umunsi w’ishimwe mw’ijuru,

Yesu yitanga ngw’agere mw’isi,

Aza kubyarwa n’umwar’utunganye,

Uwer’aturana natw’ababi

Gusubiramo

Dore urukundo rwatumy’ampfira,

Ibyaha byanjy’abibamba mu mva !

Maz’arazuka ngo ampuze na Se

Nagaruka nzamushimir’ibyo

2

Habay’umunsi babamb’Umukiza

I Gologota ku Musaraba

Ahemurw’avumw’atukwa n’abantu

Yikorer’ ibyaha byanjye byose !

3

Habay’umuns’aruhukira mu mva

Harindwa n’abamarayika be

Niko yitanze ngo amber’Umukiza

Bihebe mwese, mumwiringire !

4

Habay’umunsi satan’aratsindwa

Ntiyaheza Yesu mu gituro

Nukw’arazuka, urupf’arutsinze,

None ari mw’ijuru iburyo bwa Se

5

Hazab’umunsi tuzumv’ah’impanda

Harabagiran’ijuru ryose

Yes’uwo azaza mu bwiza bwe bwose

Azim’ingom’ uwo Mwami wanjye