GushimishaIndirimbo ya 358 mu Gushimisha

Twemere Yesu Ko yaje mw isi

1

Twemere Yesu—-Ko yaje mw isi

Kutubwir’ amahoro ye

Ni We nshuti nziza. —-I Gologota,

Yahow’ abazimiye

Mpora nizera, —-N’ ubu nizeye

Yuko Yesu yampfiriye;

Ku Musaraba, —-Yaranesheje;

Ambohora mwizeye

2

Inzira yanjye—-Ni Yesu wanjye;

Anjyan’ aho yangeneye

N’ umugiraneza; —-Nta muntu n’ umwe

Yanga guh’ agakiza

Mpora nizera, -—N’ ubu nizeye

Yuko Yesu yamfiriye;

Ku Musaraba, —Yaranesheje;

Ambohora mmwizeye

3

Mwami w’ ubuntu, —-Uhimbarizwe

Kuk’ uturarik’ iteka

Tukwitabe twese, —-Twumv’ ijwi ryawe

Rihamagara hose

Twizere twese, —-Twe guhinyura

Ko Yesu yadupfiriye;

Ku Musaraba, —-Yaranesheje;

Abohor’ abizeye