GushimishaIndirimbo ya 357 mu Gushimisha

Ubgo nari nshinjirijwe cyane

1

Ubgo nari nshinjirijwe cyane

Na Satani n’ ibyaha byanjye,

Haj’ Umwami Yes’ arakomanga,

Ati: Kanguk’ unkingurire !

Gusubiramo

Ati: Kingura !Kingura !

Nkingurira, nkwinjiremo !

Umutima waw’ uranezerwa,

Wemeye yuko nkwinjiramo

2

Yarandaritse mu birori bye,

Ngo dusangir’ ibyiz’ afite;

Maze, ndanyurwa, ndamuhimbaza:

Sinavug’ ibyo yankoreye !

3

Ku rugamba rwanjye na Satani,

Yesu ni We ngab’ inkingira

Kuba muri We byarantinyuye,

Ajy’ ansubizamw imbaraga

4

Ni we Mwungeri mwiz’ undagira,

Nta cyo nkena, ndi kumwe na We

Nd’ ino mw is’ itek’ aranyobora:

Nyuma, nzasugira mu nzu ye