GushimishaIndirimbo ya 314 mu Gushimisha

Gukundana kw' aba Yesu

1

Gukundana kw’ aba Yesu

Ni ko kudukoranije,

Ariko murunga w’ abana’ Imana

Yabanje gukund’ abayo

2

Duhore dusabirana

Ngw iduh’ imitim’ ihuje,

Ngw imare muri twe ibyaha n’ ubgoba,

Iduh’ umugisha wayo

3

Twabon’ umukristo wese

Watay’ iyi nzira yayo,

Tuzinging’ Imana ngw imwibuts’ ibyayo

Ngo yonger’ arebe Yesu

4

Kand’ iyo dutandukanye,

Tujyanye n’ Umwami wacu,

Uhor’ uturindish’ ubuntu n’ ihirwe,

Dukomej’ ubumwe bwacu